Iminsi itanu iruzuye, mu binyamakuru byo mu Rwanda hakomeje kugaragaramo inkuru ya Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ubu uri gukurikiranwa n’inzego kubera ibyaha bya ruswa akekwaho. Abanyamakuru bahishuwe amakuru y’ifatwa rye.
Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 05 Gicurasi 2022, habanje kunugwanugwa amakuru y’ifatwa rya Bamporiki ariko bamwe mu babivugaga, birinze kubishyira hanze ahubwo babivugaga mu marenga.
Amakuru yavugwaga hagati y’Abanyamakuru, yavugaga ko Bamporiki yafatiwe muri imwe muri Hoteli ikorera mu Mujyi wa Kigali ari kumwe n’undi muyobozi ngo bari mu bikorwa bya ruswa.
Ku mugoroba wo ku wa Kane, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, byasohoye itangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika yahagaritse Edouard Bamporiki ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kubera ibyo akurikiranyweho agomba kubazwa.
Nyuma y’itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB na rwo rwasohoye itangazo rivuga ko Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.
Mu kiganiro Ahabona cyatambutse kuri TV10 kuri iki Cyumweru tariki 08 Gicurasi 2022, cyari kirimo Abanyamakuru batandukanye barimo abakorera TV10, bagarutse ku makuru bagiye bakusanya ku ifatwa rya Bamporiki ubu ufungiye iwe.
Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu uvuga ko afite ibimenyetso n’amakuru yizewe bijyanye n’igikorwa cyo gufata Bamporiki, yavuze ko uyu uherutse kwirukanwa muri Guverinoma y’u Rwanda yari amaze iminsi afitanye ubucuti n’Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwa remezo n’imiturire, Dr Merard Mpabwanamaguru.
Uyu munyamakuru avuga ko Bamporiki asanzwe ari umuntu ugira inshuti zitandukanye zirimo n’abakomeye baba abayobozi mu nzego nkuru ndetse n’abanyamafaranga.
Ngo abo bashoramari bagiye bisunga Bamporiki kugira ngo abagerere ku nzego zibafashe kwigobotora ibibazo babaga baguyemo, ubundi bakamuha amafaranga akajya kuyashyikiriza abo banyabubasha.
Uyu munyamakuru avuga ko Bamporiki yari yaburiwe ko ibikorwa amazemo iminsi bishobora kumukoraho ariko ko hari aho yari yizejwe miliyoni 5 Frw ariko ko we yumvaga ko agomba kuyafata ubundi agakoresha amayeri yo kugira ngo adafatwa.
Mutuyeyezu ari kubara iyi nkuru, yagize ati “Noneho shampanye ziranyowe, bizinesi z’abandi zafunzwe zigomba gufungurwa ariko hatanzwe ikintu…umwe mu bo bari barafungiye bari gusangire ariko ntabwo ari we wari bugendane amafaranga yagombaga kuzanwa n’undi muntu wa gatatu ariko hari igikapu kirimo miliyoni eshanu.”
Uyu munyamakuru avuga ko kuko Bamporiki yari azi ko bari kumukekakeka, yanze kwakira ayo mafaranga, agasaba ko ajyanwa aho bakirira abantu [reception] kuri iyo hoteli, akamenyesha uwakira abantu ko miliyoni ebyiri zishyirwa mu modoka ya Merard ubunzi izindi eshatu zisigaye akaza kumenya uburyo azifata.
Uyu munyamakuru ati “Hanyuma rero aho muri hoteli haba harimo abakobwa beza, akazi barimo ntukazi abaguha ibyo kunywa no kurya, ntuzi abo ari bo…Hanyuma rero igihe cyo gutaha, bati ‘urajya he?’ barebye mu modoka ya Merard ifaranga barisangamo, aratakamba…”
Uyu munyamakuru avuga ko batangiye gushaka uburyo babeshyabeshya ngo bikure muri icyo kibazo, bagasaba uwari wabahaye ayo mafaranga ko ari inguzanyo ariko ko RIB yari ifite amakuru ahagije.
Ako kanya ni bwo inzego zahise zitangira iperereza, ari na bwo Bamporiki yatangiye kubazwa kuri ibi byaha akekwaho.
RADIOTV10