Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Operation: Uko Bamporiki ukekwaho ruswa yafashwe amaze gusangira n’abandi muri Hoteli

radiotv10by radiotv10
09/05/2022
in MU RWANDA
0
Operation: Uko Bamporiki ukekwaho ruswa yafashwe amaze gusangira n’abandi muri Hoteli

Photo/Instagram-Bamporiki Edouard

Share on FacebookShare on Twitter

Iminsi itanu iruzuye, mu binyamakuru byo mu Rwanda hakomeje kugaragaramo inkuru ya Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ubu uri gukurikiranwa n’inzego kubera ibyaha bya ruswa akekwaho. Abanyamakuru bahishuwe amakuru y’ifatwa rye.

Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 05 Gicurasi 2022, habanje kunugwanugwa amakuru y’ifatwa rya Bamporiki ariko bamwe mu babivugaga, birinze kubishyira hanze ahubwo babivugaga mu marenga.

Amakuru yavugwaga hagati y’Abanyamakuru, yavugaga ko Bamporiki yafatiwe muri imwe muri Hoteli ikorera mu Mujyi wa Kigali ari kumwe n’undi muyobozi ngo bari mu bikorwa bya ruswa.

Ku mugoroba wo ku wa Kane, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, byasohoye itangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika yahagaritse Edouard Bamporiki ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kubera ibyo akurikiranyweho agomba kubazwa.

Nyuma y’itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB na rwo rwasohoye itangazo rivuga ko Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.

Mu kiganiro Ahabona cyatambutse kuri TV10 kuri iki Cyumweru tariki 08 Gicurasi 2022, cyari kirimo Abanyamakuru batandukanye barimo abakorera TV10, bagarutse ku makuru bagiye bakusanya ku ifatwa rya Bamporiki ubu ufungiye iwe.

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu uvuga ko afite ibimenyetso n’amakuru yizewe bijyanye n’igikorwa cyo gufata Bamporiki, yavuze ko uyu uherutse kwirukanwa muri Guverinoma y’u Rwanda yari amaze iminsi afitanye ubucuti n’Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwa remezo n’imiturire, Dr Merard Mpabwanamaguru.

Uyu munyamakuru avuga ko Bamporiki asanzwe ari umuntu ugira inshuti zitandukanye zirimo n’abakomeye baba abayobozi mu nzego nkuru ndetse n’abanyamafaranga.

Ngo abo bashoramari bagiye bisunga Bamporiki kugira ngo abagerere ku nzego zibafashe kwigobotora ibibazo babaga baguyemo, ubundi bakamuha amafaranga akajya kuyashyikiriza abo banyabubasha.

Uyu munyamakuru avuga ko Bamporiki yari yaburiwe ko ibikorwa amazemo iminsi bishobora kumukoraho ariko ko hari aho yari yizejwe miliyoni 5 Frw ariko ko we yumvaga ko agomba kuyafata ubundi agakoresha amayeri yo kugira ngo adafatwa.

Mutuyeyezu ari kubara iyi nkuru, yagize ati “Noneho shampanye ziranyowe, bizinesi z’abandi zafunzwe zigomba gufungurwa ariko hatanzwe ikintu…umwe mu bo bari barafungiye bari gusangire ariko ntabwo ari we wari bugendane amafaranga yagombaga kuzanwa n’undi muntu wa gatatu ariko hari igikapu kirimo miliyoni eshanu.”

Uyu munyamakuru avuga ko kuko Bamporiki yari azi ko bari kumukekakeka, yanze kwakira ayo mafaranga, agasaba ko ajyanwa aho bakirira abantu [reception] kuri iyo hoteli, akamenyesha uwakira abantu ko miliyoni ebyiri zishyirwa mu modoka ya Merard ubunzi izindi eshatu zisigaye akaza kumenya uburyo azifata.

Uyu munyamakuru ati “Hanyuma rero aho muri hoteli haba harimo abakobwa beza, akazi barimo ntukazi abaguha ibyo kunywa no kurya, ntuzi abo ari bo…Hanyuma rero igihe cyo gutaha, bati ‘urajya he?’ barebye mu modoka ya Merard ifaranga barisangamo, aratakamba…”

Uyu munyamakuru avuga ko batangiye gushaka uburyo babeshyabeshya ngo bikure muri icyo kibazo, bagasaba uwari wabahaye ayo mafaranga ko ari inguzanyo ariko ko RIB yari ifite amakuru ahagije.

Ako kanya ni bwo inzego zahise zitangira iperereza, ari na bwo Bamporiki yatangiye kubazwa kuri ibi byaha akekwaho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − seven =

Previous Post

France: Mu rubanza rwa Bucyibaruta uregwa Jenoside hategerejwemo abatangabuhamya 115

Next Post

Hamenyekanye icyatumye umwiherero w’abasore bari muri Mr Rwanda udatangirira igihe

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Muheto yabonetse muri 18 bazavamo Mr Rwanda batoranyijwe mu birori byajemo Miss Mwiseneza Josiane

Hamenyekanye icyatumye umwiherero w’abasore bari muri Mr Rwanda udatangirira igihe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.