Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

P.Kagame yahishuye ikiganiro yagiranye n’umuyobozi ukomeye bahuriye mu nama akamubwira ko atazikingiza COVID-19

radiotv10by radiotv10
26/08/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
P.Kagame yahishuye ikiganiro yagiranye n’umuyobozi ukomeye bahuriye mu nama akamubwira ko atazikingiza COVID-19
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko hari umwe mu bayobozi mu Gihugu cyo hanze bahuriye mu nama, akamubwira ko adateganya kwikingiza COVID-19, ariko akamuha igisubizo kimwereka ko atashishoje.

Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022 ubwo yatangiraga uruzinduko rwo gusura abaturage yatangiriye mu Karere ka Ruhango.

Ni uruzinduko rubaye nyuma y’imyaka ikabakaba itatu ku Isi hadutse icyorezo cya COVID-19 cyatumye abantu badahurira hamwe nkuku yahuye n’Abanyaruhango bakagirana ikiganiro.

Umukuru w’u Rwanda yaboneyeho gushimira abaturarwanda kuba barumviye inzego bwite za Leta ku mabwiriza zashyizeho yo kwirinda iki cyorezo.

Ati “Abantu barumviye icyo gihe. Dukora ibishoboka byose, nanone ariko hari abacu iki cyorezo cyahitanye batari bacye, ibyo ntakundi twari kubigenza.”

Yakomeje avuga ko n’aho urukingo rw’iki cyorezo rubonekeye, na bwo abaturarwanda babyitwayemo neza kuko bitabiriye gahunda y’ikingira.

Ati “Ni byo navugaga nabashimira kuko ahandi urukingo rwarabonetse abenshi bararwanga, haza ibintu bizana amagambo ko urwo rukingo rufite ibindi bintu byihishemo, abantu ntibarukozwe, abandi ku Isi barabyanze pe ariko hano mu Rwanda twasobanuriye abantu bahera ko babyumva.”

Yavuze kandi ko iyi myumvire yo kwanga urukingo mu Bihugu bimwe itari ifitwe n’abaturage gusa kuko hari n’abayobozi barwanze barimo n’uwo bahuriye mu nama akabimwerurira.

Ati “Twarahuye njye mubwira ko nakingiwe, arambwira ngo we ntabwo arakingirwa kandi nta nubwo ari hafi gukingirwa, ariko ku bw’ibyago ubwo akaba ambwira ko amaze iminsi nk’ibiri atakaje abavandimwe be bishwe na COVID, ndamubaza nti ‘ese bite, kugira ngo ube udashaka gukingirwa kandi umbwira ko hari abavandimwe bawe bazize COVID, bite?’ ati ‘njye mfite abantu bafite ubumenyi buhanitse bambwiye ko ruriya rukingo rurimo ibintu bidasobanutse bishobora kugirira abantu nabi’…

Ndamubaza nti ‘kugirira abantu nabi uwo mwanya, cyangwa mu myaka ingahe?’ ati ‘mu myaka nka 15, 20, 30u utangira kubona’…ndamubwira nti ‘ufite ubwoba bw’ibizaza mu myaka 20 kandi hari ikiguhitana uwo munsi?’ ndamubwira nti ‘njyewe naremeye barankingira kuko nashaka kwirinda iby’uwo munsi, iby’icyo cyumweru nk’ibyahitanye abavandimwe bawe, naho ibizaza mu myaka 20 ubwo Sakindi izaba ibyara ikindi’.”

Perezida Kagame avuga ko ikibazo u Rwanda rwari rufite, cyari ukubona inkingo zikenewe aho kuba abantu bakwanga kwikingiza.

Yavuze ko abanze kwitabira iyi gahunda ari bacye barimo n’abahungiye mu Bihugu by’ibituranyi ariko ko Leta y’u Rwanda itabareye aho kuko yabakurikiranye igakorana n’ibyo Bihugu bahungiyemo kugira ngo bagaruke mu Gihugu cyabo ndetse nibinaba ngombwa babareke badakingiwe ariko bari mu Gihugu cyabo.

Ati “Ariko aho bagarukiye twarabasobanuriye, bahera ko bakingirwa barabyemera, ubu baracyategereje ingaruka zabyo, ariko basimbutse ingaruka zo kudakingirwa.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko impamvu yagarutse kuri iyi ngingo ari ukugaragaza ko Abanyarwanda bafite imyumvire myiza yo kumva vuba kandi bakumva ibibafitiye inyungu.

Perezida Kagame yaganiriye n’Abaturage bo mu Ruhango

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 12 =

Previous Post

Japan: Iyicwa ry’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe ryatumye Umuyobozi ukomeye yegura

Next Post

Amajyepfo: Abatujuje imyaka 18 ntibemererwa kwinjira mu tubari, bati “None se twe ntitwemerewe kwidagadura?”

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amajyepfo: Abatujuje imyaka 18 ntibemererwa kwinjira mu tubari, bati “None se twe ntitwemerewe kwidagadura?”

Amajyepfo: Abatujuje imyaka 18 ntibemererwa kwinjira mu tubari, bati “None se twe ntitwemerewe kwidagadura?”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.