Perezida Paul Kagame yongeye gutembereza mu rwuri rwe General Muhoozi Kainerugaba, aboneraho kugabira abo bari kumwe barimo Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga n’Umunyamakuru uzwi cyane mu karere, Andrew Mwenda wahise avuga ko agiye kujya yirahira ati “Afande Kagame yampaye Inka.”
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara amashusho n’amafoto agaragaza Perezida Paul Kagame ari gutembereza mu rwuri rwe General Muhoozi waje mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize ndetse na bamwe mu bo bazanye.
Ni amashusho yafashwe kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ukwakira 2022, ubwo Perezida Paul Kagame yari kumwe n’aba bashyitsi barimo Muhoozi Kainerugaba bari mu rwuri rugari.
Mu gace kamwe k’aya mashusho, humvikanamo umunyamakuru Andrew Mwenda abwira bamwe mu bari bamaze kugabirwa Inka na Perezida Paul Kagame, ngo bafate izabo hanyuma “ebyiri zisigaye ni izanjye.”
Perezida Kagame ahita abwira uyu munyamakuru ati “Izo ebyiri zisigaye, imwe ni iyawe indi ni iya Rwivanga [Umuvugizi wa RDF].” Brig Gen Rwivanga ahita ashimira Perezida Kagame, agira ati “Urakoze nyakubahwa.” Mwenda agahita abwira Rwivanga ati “Ubu rero na we unyungukiyeho.”
Uyu munyamakuru Andrew Mwenda uzwi cyane mu bijyanye na Politiki, yahise abwira Perezida Kagame ko ubu agiye kujya amwirahira ati “Afande Paul yampaye Inka.”
Perezida Paul Kagame kandi yagabiye Inka z’inyambo General Muhoozi Kainerugaba muri Werurwe 2022 ubwo yagiriraga uruzinduko rwa kabiri muri uyu mwaka.
RADIOTV10