Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukumira no guhangana n’Ibiza, muri Papua New Guinea, kiratangaza ko ikiza cy’umusozi waridutse, cyahitanye abagera mu 2 000, byatumye Guverinoma isaba ubutabazi.
Iki kiza cy’umusozi waridutse cyabaye mu Cyumweru gishize, aho umusozi wanyereye ukaryamira abaturage batuye mu giturage cya Yambali giherereye mu Ntara ya Enga mu majyaruguru y’Igihugu cya Papua New Guinea.
Inzego z’ubutegetsi muri iyi Ntara ya Enga zabwiye itangazamakuru ko iki kiza cyabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, cyasize ibyago bikomeye ku baturage, barimo abo cyahitanye.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ubwo iki kiza cyari kikimara kuba, ababarirwaga muri 670 bahise bahasiga ubuzima, aho iyi mibare yari iyari yamenyekanye kugeza ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024.
Icyakora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukumira no kurwanya Ibiza muri Papua New Guinea, mu ibaruwa cyandikiye Umuryango w’Abibumbye, cyagaragaje ko uyu mubare wamaze kuzamuka ukaba wageze ku 2 000. Kugeza ubu ntiharatangazwa icyateje iki kiza.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10