Friday, December 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Paris: Bucyibaruta yakatiwe gufungwa imyaka 20, Abanyamategeko be bahita bijima mu maso

radiotv10by radiotv10
13/07/2022
in Uncategorized
0
Paris: Bucyibaruta yakatiwe gufungwa imyaka 20, Abanyamategeko be bahita bijima mu maso
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwanda Bucyibaruta Laurent wabaye Perefe w’icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, uri kuburanishirizwa i Paris mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside, yakatiwe gufungwa imyaka 20, ariko Abamwunganira mu mategeko bagaragara nk’abatishimiye icyemezo cy’Urukiko.

Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris rwakatiye Bucyibaruta iki gifungo nyuma yo kumuhamya icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukora icyaha cya Jenoside, nkuko bikubiye mu cyemezo cyasomwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nyakanga 2022.

Umwe mu bari i Paris wakurikiranye uru rubanza kuva rwatangira, yabwiye RADIOTV10 ko ubwo Urukiko rwari rumaze guhamya Bucyibaruta iki cyaha, abanyamategeko bamwunganira bagaragaye nk’abababaye ndetse Itangazamakuru ryashaka kubegera ngo bagire icyo bavuga kuri iki gihano, bakaryima amatwi.

Uyu wari i Paris, yagize ati “Birashoboka ko bakekaga ko cyangwa banifuza ko umukiliya wabo agirwa umwere ku byaha akekwaho.”

Ku rundi ruhande kandi, abanyamategeko baregera indishyi na bo bagaragaye nk’abatishimiye iki gihano cyakatiwe Bucyibaruta dore ko yari yasabiwe gufungwa Burundu.

Bucyibaruta yasomewe iki cyemezo nyuma y’amasaha macye agize icyo avuga ku gihano cyo gufungwa burundi yari yarasabiwe n’Ubushinjacyaha, aho yavuze ko atigeze na rimwe yifuza ko abo mu bwo bw’Abatutsi bababara.

Uyu mugabo ukurikiranyweho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi ahantu hatandukanye harimo i Murambi, i Kibeho, i Kaduha no ku Cyanika, ubwo yariho avuga ijambo rya nyuma kuri uru rubanza rwe, yagaragaye nk’uwicuza.

Yagize ati “Nagira ngo mbwire abacitse ku icumu ko bitigeze binjyamo mu kubatererana ku bicanyi, nahoraga nibaza nti ‘nabafasha nte?’ Ni ibibazo no kwicuza  bimporamo muri iyi myaka 28.”

Mu iburanisha ryabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 08 Nyakanga ubwo Ubushinjacyaha bwasabiraga Bucyibaruta gufungwa burundu, bwari bwabanje kumara amasaha akabakaba umunani bugaragaza uruhare rw’uyu mugabo muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Kuri uwo munsi, Abashinjacyaha Sophie Havard na Celine Viguier baburanye uru rubanza, babwiye Urukiko ko nubwo uyu mugabo atafashe umuhoro ngo ajye kwica Abatutsi, ariko yarebereye bakicwa mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro ahaguye abarenga ibihumbi 20 mu gihe ari we wari ushinzwe kubarinda.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Bucyibaruta nk’umuntu wari umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru nka Perefegitura yashobora kugira icyo akora bariya Batutsi ntibicwe ariko ko we yabirengagaho ahubwo agatanga raporo ku bamukuriye ko abari kwicwa ari abanzi b’Igihugu.

Martin NIYONKURU
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × one =

Previous Post

DRCongo: Umudepite abona Leta ishyira abaturage mu rwijiji ku byayo na M23

Next Post

Sri Lanka: Perezida nyuma yo kweguzwa n’abaturage yuriye rutemikirere mu gicuku arahunga

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose
MU RWANDA

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

by radiotv10
04/12/2025
0

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

04/12/2025
Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

04/12/2025
Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

04/12/2025
Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

04/12/2025
Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

04/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Sri Lanka: Perezida nyuma yo kweguzwa n’abaturage yuriye rutemikirere mu gicuku arahunga

Sri Lanka: Perezida nyuma yo kweguzwa n’abaturage yuriye rutemikirere mu gicuku arahunga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.