Umukozi w’Imana Pastor Julienne Kabanda Kabirigi uherutse gufungirwa umuryango ushingiye ku myerereye ‘Grace Room Ministries’ ayobora, yasabye abantu kuba maso ntibahe agaciro ibikomeje gutangazwa n’abamwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mukozi w’Imana usanzwe ayobora Umuryango ushingiye ku myemerere uzwi nka ‘Grace Room Ministries’ uherutse gufungwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB.
Nyuma yuko hafashwe iki cyemezo mu mpera z’icyumweru gishize cyo gufunga uyu muryango bitewe no kutubahiriza ibikubiye mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere, hakunze gucicikana ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga mu mazina y’uyu mukozi w’Imana, ndetse bamwe bagakeka ko ari we waba uri kubutambutsa, dore ko hari ababuhaga agaciro bakanabutangaho ibitekerezo bazi ko ari we wabutanze.

Pastor Julienne Kabanda yashyize hanze itangazo asaba abantu kudaha agaciro ubutumwa butangazwa n’abantu bakomeje kumwiyitirira anagaragaza imbuga nkoranyambaga asanzwe akoresha z’ukuri.
Muri iri tangazo yise rusange, Pastor Julienne yagize ati “mfashe umwanya wo kubandikira mbasaba kuba maso kuko hari benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga banyiyitirira ndetse bakandika mu izina ryanjye bagamije kuyobya abantu.”
Yakomeje agira ati “Mboneyeho kubamenyesha ko ku mbuga nkoranyambaga mfite Facebook (Jullienne Kabirigi) kandi nkakoresha Instagram gusa (Pr. Julienne Kabanda), Imana ibahe umugisha.”
Yaboneyeho no kugaragaza konti z’Umuryango Grace Room Ministries ayobora uherutse gufungwa, ziriko Facebook, yitwa GRACE ROOM Ministries, kuri Instagram akaba ari Grace_room_ministries, na YouTube akaba ari grace room ministries.
RADIOTV10