Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yitiranyije Perezida wa Ukraine, Zelensky n’uw’u Burusiya, Putin, ndetse na Visi Perezida we n’uwahoze ari Perezida wa USA, Donald Trump.
Perezida Joe Biden w’imyaka 81 y’amavuko ukomeje gusabwa kudakomeza ibikorwa byo kwiyamamariza manda ya kabiri kubera izabukuru, yongeye kwibazwaho nyuma yo kwitiranya abayobozi ubwo yari mu nama.
Mu ijambo rye, yise Perezida wa Ukraine, Zelensky Perezida w’u Burusiya, Putin, ndetse anita Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Kamala Harris, Donald Trump wabaye Perezida wa USA bashobora no kuzahangana mu matora azaba mu mpera z’uyu mwaka.
Yabivugiye mu Ihuriro rya Nato ryabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za America, ubwo yari imbere ari kumwe n’abandi bayobozi 23.
Ubwo yavugaga ku bijyanye no gukomeza gufasha Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya, ubwo yari ari guha ijambo Zelensky, yamwise Putin.
Yagize ati “Mureke rero mpe umwanya Perezida wa Ukraine, wagaragaje ubudatsimburwa n’umuhate udasanzwe. Bagabo namwe bagabo, ijambo ni irya Perezida Putin [ashaka kuvuga Zelensky].”
Nyuma y’isaha n’igice (iminota 90’), ubwo Perezida Biden yari mu kiganiro cya kabiri n’abanyamakuru, ubwo yabazaga Kamala Harris niba yumva afite ubushobozi bwo kuba yamusimbura mu gihe byaba ari ngombwa.
Yagize ati “Ntabwo nari guhitamo Visi Perezida Trump [ashaka kuvuga Harris] kugira ngo abe Visi Perezida, iyo nza kuba ntazi ko afite ubushobozi bwo kuba yaba Perezida.”
Donald Trump yasamiye hejuru ibi byatangajwe na Biden, aho yahise abitangaho ibitekerezo, aho yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati “Wakoze akazi keza, Joe!”
Ibi byose bibaye mu gihe Joe Biden akomeje guhangana n’abashidikanya ku myaka ye, ndetse bakavuga ko adakwiye gukomeza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America kuko imyaka yamujyanye, mu gihe we akomeje gushimangira ko afite ubushobozi ndetse ko yumva agifite imbaraga zo gukomeza kuyobora.
RADIOTV10