Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida Biden yakoze ibyatumye hongera kwibazwa ku zabukuru ze

radiotv10by radiotv10
12/07/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida Biden yakoze ibyatumye hongera kwibazwa ku zabukuru ze
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yitiranyije Perezida wa Ukraine, Zelensky n’uw’u Burusiya, Putin, ndetse na Visi Perezida we n’uwahoze ari Perezida wa USA, Donald Trump.

Perezida Joe Biden w’imyaka 81 y’amavuko ukomeje gusabwa kudakomeza ibikorwa byo kwiyamamariza manda ya kabiri kubera izabukuru, yongeye kwibazwaho nyuma yo kwitiranya abayobozi ubwo yari mu nama.

Mu ijambo rye, yise Perezida wa Ukraine, Zelensky Perezida w’u Burusiya, Putin, ndetse anita Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Kamala Harris, Donald Trump wabaye Perezida wa USA bashobora no kuzahangana mu matora azaba mu mpera z’uyu mwaka.

Yabivugiye mu Ihuriro rya Nato ryabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za America, ubwo yari imbere ari kumwe n’abandi bayobozi 23.

Ubwo yavugaga ku bijyanye no gukomeza gufasha Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya, ubwo yari ari guha ijambo Zelensky, yamwise Putin.

Yagize ati “Mureke rero mpe umwanya Perezida wa Ukraine, wagaragaje ubudatsimburwa n’umuhate udasanzwe. Bagabo namwe bagabo, ijambo ni irya Perezida Putin [ashaka kuvuga Zelensky].”

Nyuma y’isaha n’igice (iminota 90’), ubwo Perezida Biden yari mu kiganiro cya kabiri n’abanyamakuru, ubwo yabazaga Kamala Harris niba yumva afite ubushobozi bwo kuba yamusimbura mu gihe byaba ari ngombwa.

Yagize ati “Ntabwo nari guhitamo Visi Perezida Trump [ashaka kuvuga Harris] kugira ngo abe Visi Perezida, iyo nza kuba ntazi ko afite ubushobozi bwo kuba yaba Perezida.”

Donald Trump yasamiye hejuru ibi byatangajwe na Biden, aho yahise abitangaho ibitekerezo, aho yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati “Wakoze akazi keza, Joe!”

Ibi byose bibaye mu gihe Joe Biden akomeje guhangana n’abashidikanya ku myaka ye, ndetse bakavuga ko adakwiye gukomeza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America kuko imyaka yamujyanye, mu gihe we akomeje gushimangira ko afite ubushobozi ndetse ko yumva agifite imbaraga zo gukomeza kuyobora.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 2 =

Previous Post

Iby’ingenzi wamenya ku bazatorera hanze y’u Rwanda bazanabimburira abandi bose

Next Post

Dr.Habineza ufite icyizere gihagije cyo kuzatorerwa kuyobora Abanyarwanda yavuze amajwi yumva azagira

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Dr.Habineza ufite icyizere gihagije cyo kuzatorerwa kuyobora Abanyarwanda yavuze amajwi yumva azagira

Dr.Habineza ufite icyizere gihagije cyo kuzatorerwa kuyobora Abanyarwanda yavuze amajwi yumva azagira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.