Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

radiotv10by radiotv10
12/05/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame ari i Abidjan muri Côte d’Ivoire aho yagiye kwifatanya na bagenzi be bo ku Mugabane wa Afurika mu nama y’Abayobozi Bakuru b’Ibigo by’Ubucuruzi izwi nka Africa CEO Forum.

Iyi nama yitabiriwe na Perezida Kagame, yanitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu binyuranye byo ku Mugabane wa Afurika, barimo Alassane Dramane Ouattara wa Côte d’Ivoire, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, na Bassirou Diomaye Faye, ndetse na  Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritanie.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yatangajwe kuri uyu wa Mbere, avuga ko “Perezida Kagame yageze i Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho yagiye kwifatanya n’Abakuru b’Ibihugu banyuranye bo ku Mugabane wa Afurika ndetse n’abayobozi b’Ibigo by’ubucuruzi 2 000, abashoramari, ndetse n’abafata ibyemezo bya Politiki baturutse muri Afurika no mu bindi bice by’Isi mu Ihuriro ngarukamwaka rya Africa CEO Forum.”

Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame ari umwe mu Banyacyubahiro baza kugira uruhare mu kiganiro gitangirwa muri iyi nama gifite insanganyamatsiko igaruka kuri politiki zikwiye kwifashishwa mu gukomeza inzira y’iterambere ku Mugabane wa Afurika n’uburyo byagerwaho bitewe n’ibibazo biri ku Isi muri ibi bihe.

Ihuriro nk’iri Africa CEO Forum ry’umwaka ushize wa 2024 ryari ryabereye i Kigali mu Rwanda, aho Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame ubwo yaritangizaga, yagaragaje ko kugira ngo Afurika ibashe guhangana n’imbogamizi zikiyizitira mu iterambere ryayo, Ibihugu by’uyu Mugabane bikwiye guhuza imbaraga, kuko binasangiye izo mbogamizi.

Umukuru w’u Rwanda yari yagaragaje ko Afurika ifite 20% by’abatuye Isi, kandi ko mu myaka ya 2050 bazaba bageze kuri 25%, kandi icyo gihe uyu Mugabane ukazaba ufite ubukungu bwihagazeho, ariko ko bitazikora, ahubwo ko Abanyafurika bakwiye guhindura imyumvire n’imikorere.

Perezida Kagame na Alassane Ouattara bahuye

Ni inama yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu binyuranye muri Afurika

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 5 =

Previous Post

Ibivugwa ku mugore w’i Nyarugenge wakubiswe na mugenzi we akamugira intere n’icyo yamuhoye

Next Post

U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.