Perezida Paul Kagame ari muri Senegal aho yitabiriye ifungurwa ku mugaragaro rya stade ikomeye yuzuye muri iki Gihugu izajya yakira abantu ibihumbi 50.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko Perezida Kagame Paul yageze i Dakar mu murwa mukuru wa Senegal.
Ubutumwa bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, buvuga ko Perezida Kagame Paul yakiriwe na mugenzi we Macky Sall wa Senegal aho bitabira umuhango wo gufungura ku mugaragaro iyi stade izajya ikinirwaho imikino y’umupira w’amaguru.
Iyi Stade ifungurwa uyu munsi, yari iherutse gusurwa na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa wagiriye uruzinduko rw’akazi muri Senegal mu ntangiro z’uku kwezi.
Iyi stade ifungurwa kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022, izajya inakira indi mikino Olempike, ikaba ifite ubushobozo bwo kwakira kwakira ibihumbi 50 bashobora kwicara.
Biteganyijwe ko iyi stade ya Diamniadio izakinirwaho umukino uzahuza ikipe y’Igihugu ya Senegal na Misiri ubwo ibi bihugu bizaba bishaka itike yo kwerecyeza mu gikombe cy’Isi.
Uyu mukino uzaba ukomeye kuko uzaba ukurikiwe n’undi uherutse guhuza aya makipe mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’izi, uzaba ugamije gutaha iyi stade, ukaba uzakinwa mu kwezi gutaha wa Werurwe tariki 28.
RADIOTV10