Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame aragirira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tanzania, aho azagirana ibiganiro na Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan, bigamije gukomeza guteza imbere umubano mwiza usanzwe uranga ibi Bihugu byombi.
Perezida Paul Kagame, aragirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri kuva kuri uyu wa 27 kugeza tariki 28 Mata 2023.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame agera ku Kibuga cy’Indege kitiriwe Julius Nyerere (JNIA) yakirwe na Minisititi ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Perezida Kagame kandi arakirwa na Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan mu biro bye, banagirane ibiganiro bibera mu muhezo.
Nyuma y’ibi biganiro byo mu muhezo, Abakuru b’Ibihugu byombi, bazagirana ikiganiro n’Itangazamakuru kizibanda ku mubano w’u Rwanda na Tanzania usanzwe wifashe neza kandi urimo imishinga y’inyungu zihuriweho.
Leta y’u Rwanda n’iya Tanzania, zisanzwe zifitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye mu nzego zinyuranye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, uburezi, ndetse no mu rwego rw’umuco.
Guverinoma ya Tanzania ivuga ko uru ruzinduko rwa Perezida Paul Kagame, ari ikimenyetso cy’umubano mwiza usanzwe uri hagati y’Ibihugu byombi, kandi rukaba rugamije gukomeza kuwuha ingufu.
RADIOTV10