Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yerecyeje muri Uganda mu nama idasanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yahagurutse mu Gihugu cye yerecyeza i Kampala muri Uganda, mu nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bifite ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia.

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yafashe indege mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023, yerecyeza i Kampaka muri Uganda.

Izindi Nkuru

Itangazo dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi ryagiye kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, rigira riti “Nyakubawa Evariste Ndayishimiye amaze gufata indege yerecyeza i Kampala muri Uganda, aho yitabiriye Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bifite ingabo zagiye gufasha kugarura amahoro mu Gihugu cya Somalia.”

Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bifite ingabo ziri muri Somalia zigize urwego rwa ATMIS (The African Union Transition Mission in Somalia), irateranira i Kampala muri Uganda kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023.

Iyi nama igiye kubera muri Uganda nyuma yuko Perezida w’iki Gihugu, Yoweri Kaguta Museveni na Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud; bahuriye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America ubwo bari bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabaye mu mpera z’umwaka ushize.

Ubwo aba Bakuru b’Ibihugu byombi bahuraga, Perezida wa Somalia, Hassan Mohamud yasabye mugenzi we Museveni ko yazakira Inteko idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bifite ingabo ziri mu butumwa muri Somalia, zigize urwego rwa ATIMS, birimo u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya na Uganda.

Perezida Ndayishimiye ubwo yari agiye guhaguruka ku kibuga cy’Indege
Yasezeye ku bayobozi bakuru

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru