Wednesday, July 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yerecyeje muri Uganda mu nama idasanzwe

radiotv10by radiotv10
27/04/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yerecyeje muri Uganda mu nama idasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yahagurutse mu Gihugu cye yerecyeza i Kampala muri Uganda, mu nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bifite ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia.

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yafashe indege mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023, yerecyeza i Kampaka muri Uganda.

Itangazo dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi ryagiye kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, rigira riti “Nyakubawa Evariste Ndayishimiye amaze gufata indege yerecyeza i Kampala muri Uganda, aho yitabiriye Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bifite ingabo zagiye gufasha kugarura amahoro mu Gihugu cya Somalia.”

Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bifite ingabo ziri muri Somalia zigize urwego rwa ATMIS (The African Union Transition Mission in Somalia), irateranira i Kampala muri Uganda kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023.

Iyi nama igiye kubera muri Uganda nyuma yuko Perezida w’iki Gihugu, Yoweri Kaguta Museveni na Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud; bahuriye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America ubwo bari bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabaye mu mpera z’umwaka ushize.

Ubwo aba Bakuru b’Ibihugu byombi bahuraga, Perezida wa Somalia, Hassan Mohamud yasabye mugenzi we Museveni ko yazakira Inteko idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bifite ingabo ziri mu butumwa muri Somalia, zigize urwego rwa ATIMS, birimo u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya na Uganda.

Perezida Ndayishimiye ubwo yari agiye guhaguruka ku kibuga cy’Indege
Yasezeye ku bayobozi bakuru

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − five =

Previous Post

Perezida Kagame ategerejwe mu Gihugu cy’abaturanyi b’u Rwanda

Next Post

Uwakiniye ikipe iri gukora ibitunguranye yasabye umutoza wayo ikintu gikomeye

Related Posts

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

by radiotv10
08/07/2025
0

Amakuru aturuka muri Gurupoma ya Waloa Loanda muri Teritwari ya Walikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, aravuga ko hakomeje...

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

by radiotv10
07/07/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) byakomeje ibitero byabyo bihuriyeho mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 iratanga impuruza ku biteye impungenge biri gukorwa n’ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
07/07/2025
0

  Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kohereza ku bwinshi abasirikare ndetse n’intwaro nyinshi...

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

by radiotv10
04/07/2025
0

U Burusiya bwongeye kugaba ibitero bikomeye kuri Ukraine, mu ntambara imaze igihe ihanganishije ibi Bihugu, aho iki Gihugu cya Ukraine...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
04/07/2025
1

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko nta mushinga w’amasezerano wari wagerwago ku buryo wasinywa mu biganiro biri kubera i Doha muri Qatar,...

IZIHERUKA

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta
IBYAMAMARE

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

by radiotv10
09/07/2025
0

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

09/07/2025
Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

09/07/2025
DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

08/07/2025
Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

08/07/2025
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

08/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwakiniye ikipe iri gukora ibitunguranye yasabye umutoza wayo ikintu gikomeye

Uwakiniye ikipe iri gukora ibitunguranye yasabye umutoza wayo ikintu gikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.