Wednesday, May 28, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame ategerejwe mu Gihugu cyo muri Asia ‘Kazakhstan’

radiotv10by radiotv10
27/05/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame ategerejwe mu Gihugu cyo muri Asia ‘Kazakhstan’
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame ategerejwe muri Kazakhstan mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, rugambije guteza imbere umubano hagati y’u Rwanda n’iki Gihugu cyo muri Asia yo gahati.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe wamaze kugera mu Murwa Mukuru wa Kazakhstan, muri Astana, kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025.

Biteganyijwe ko Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame we agirira uruzinduko muri iki Gihugu kuva tariki 28 kugeza ku ya 29 Gicurasi 2025.

Biteganyijwe kandi ko umukuru w’u Rwanda azagirana ibiganiro na mugenzi we wa Kazakhstan, Perezida Kassym-Jomart Tokayev, ndetse hakazasinywa amasezerano y’imikoranire hagati y’Ibihugu byombi, azashyirwaho imikono n’abayobozi mu nzego Nkuru ku mpande z’Ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rwa mbere muri Kazakhstan mu mwaka wa 2015, aho icyo gihe yari yahuye n’uwari Perezida w’iki Gihugu, Nursultan Nazarbayev.

Uru ruzinduko rwabaye mbere yuko hasinywa amasezerano y’imikoranire mu bya Dipolomasi hagati y’Ibihugu byombi yanatumye u Rwanda rugena uruhagarariye muri Kazakhstan muri 2016.

Kuri uyu wa Mbere ku munsi wa mbere ubwo Minisitiri Nduhungirehe yageraga muri Kazakhstan, yahuye na Minisitiri w’Intebe Wungirije w’iki Gihugu, Murat Nurtleu banagirana ibiganiro byagarutse ku mubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda n’iki Gihugu cyo muri Asia yo hagati.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Ndagushimira Minisitiri w’Intebe Wungirije Murat Nurtleu, ku bwo kunyakirana urugwiro mu Murwa Mukuru wanyu mwiza Astana, ndetse n’ibiganiro byiza twagiranye uyu munsi, mbere y’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri Kazakhstan.”

Mu itangazo rihuriweho hagati ya Minisitiri w’Intebe Olivier Nduhungirehe na Nurtleu, batangaje ko bagiranye ibiganiro byagarutse ku nzego zinyuranye zirimo ibya poliyiki, ubukungu n’umuco.

Nanone kandi Ibihugu byombi birateganya kugirana imikoranire mu nzego zirimo ubucuruzi, mu ikoranabuhanga ndetse no mu rwego rwa gisirikare.

Minisitiri Nduhungirehe yahuye na Murat Nurtleu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − 9 =

Previous Post

Hakomeje gutangazwa bimwe mu bihishiwe abazitabira ibirori byo gushyikiriza APR igikombe

Next Post

Hagiye hanze amakuru y’ibigiye gukurikira nyuma yuko Kabila ageze i Goma

Related Posts

Igikekwa ku mbunda yabonetse mu murima w’umuturage w’i Nyanza

Igikekwa ku mbunda yabonetse mu murima w’umuturage w’i Nyanza

by radiotv10
27/05/2025
0

Mu murima w’umuturage wo mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, habonetse imbunda yari itabye, bikekwa ko ari iyahasizwe...

Kirehe: Uri mu buzima bubabaje hari icyo abaturanyi be bamusabira

Kirehe: Uri mu buzima bubabaje hari icyo abaturanyi be bamusabira

by radiotv10
27/05/2025
0

Bamwe mu bo mu Kagari ka Nyakagezi mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, baratabariza umuturanyi wabo ugiye kugwirwa...

Hagaragajwe inzoga yakuwe ku isoko ryo mu Rwanda hanasobanurwa impamvu

Hagaragajwe inzoga yakuwe ku isoko ryo mu Rwanda hanasobanurwa impamvu

by radiotv10
26/05/2025
0

Ikigo Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n'imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyatangaje ko inzoga yitwa ‘Ubutwenge’ yengwa y’uruganda INEZA Ayurvedic Ltd, ikorwa...

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye

Umugabo akurikiranyweho kubwira uwarokotse Jenoside amagambo y’ingengabitekerezo

by radiotv10
26/05/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, akurikiranywego ingengabitekerezo ya Jenoside, nyuma yo kubwira uwarokotse Jenoside yakorewe...

Talk More, Pay Less: MTN Rwanda Introduces DesaDe, a new MTN-to-MTN voice pack for Just Rwf 200

Talk More, Pay Less: MTN Rwanda Introduces DesaDe, a new MTN-to-MTN voice pack for Just Rwf 200

by radiotv10
26/05/2025
0

One might ask, what can you really buy with Rwf 200? A single tomato? A yellow pepper? Maybe just a...

IZIHERUKA

Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo yavuze ko adafite ubwoba bwo gufungwa
AMAHANGA

Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo yavuze ko adafite ubwoba bwo gufungwa

by radiotv10
27/05/2025
0

Ibyatangajwe ko Kabila wayoboye Congo ari mu bice bigenzurwa na M23 byavuzweho ukundi

Hagiye hanze amakuru y’ibigiye gukurikira nyuma yuko Kabila ageze i Goma

27/05/2025
Perezida Kagame ategerejwe mu Gihugu cyo muri Asia ‘Kazakhstan’

Perezida Kagame ategerejwe mu Gihugu cyo muri Asia ‘Kazakhstan’

27/05/2025
Hakomeje gutangazwa bimwe mu bihishiwe abazitabira ibirori byo gushyikiriza APR igikombe

Hakomeje gutangazwa bimwe mu bihishiwe abazitabira ibirori byo gushyikiriza APR igikombe

27/05/2025
Perezida w’u Bufaransa yatanze umucyo ku byafashwe nk’urushyi yakubiswe n’umugore we

Perezida w’u Bufaransa yatanze umucyo ku byafashwe nk’urushyi yakubiswe n’umugore we

27/05/2025
Igikekwa ku mbunda yabonetse mu murima w’umuturage w’i Nyanza

Igikekwa ku mbunda yabonetse mu murima w’umuturage w’i Nyanza

27/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyatangajwe ko Kabila wayoboye Congo ari mu bice bigenzurwa na M23 byavuzweho ukundi

Hagiye hanze amakuru y’ibigiye gukurikira nyuma yuko Kabila ageze i Goma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo yavuze ko adafite ubwoba bwo gufungwa

Hagiye hanze amakuru y’ibigiye gukurikira nyuma yuko Kabila ageze i Goma

Perezida Kagame ategerejwe mu Gihugu cyo muri Asia ‘Kazakhstan’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.