Kuri uyu wa kane tariki ya 03 Gashyantare 2022, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi i Nairobi muri Kenya, yakirwa na mugenzi we, Perezida Uhuru Kenyatta bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’ibirebana n’akarere.
Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga,Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko “Perezida Kagame uyu munsi yahuye na Perezida Kenyatta i Nairobi muri Kenya aho bagiranye ibiganiro ku mubano w’ibihugu byombi n’ibireba Akarere.”
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Kenya, byatangaje ko muri ibi biganiro by’Abakuru b’Ibihugu byombi, bagarutse ku bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ubucuruzi bw’ingendo.
Ku bijyanye n’ubucuruzi, Perezida Kenyatta yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w’imena bijyanye n’aho ruherereye by’umwihariko mu bucuruzi bwo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu karere kose k’ibiyaga bigari.
Perezida Kenyatta yaboneyeho gushima u Rwanda ku cyemezo rwafashe cyo gufungura Umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda wari umaze hafi imyaka itatu ufunze.
Yavuze ko iki cyemezo kizoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ndetse n’abantu mu bihugu by’ibituranyi.
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Kenya aho yaherukaga muri Werurwe 2020 mu muhango wo gusezera kuri nyakwigendera Daniel Arap Moi, naho Perezida Kenyatta we aheruka i Kigali muri Werurwe 2019.
Umubano wa Kenya n’u Rwanda ugaragara mu butabera, ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga n’itumanaho, umutekano n’ibindi.
Ibihugu byombi kandi bifitanye umubano wihariye ujyanye n’ubucuruzi, dore ko mbere gato ya Covid-19, byagaragaraga ko hafi 30% y’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda binyuzwa ku Cyambu cya Mombasa.
RADIOTV10