Perezida Paul Kagame wifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange [Car Free Day], yaramukije abaturage bari baje kumwakira, bamugaragariza ko bamwishimiye.
Kuri iki Cyumweru tariki 01 Gicurasi 2022, wari umunsi wa siporo rusange mu Mujyi wa Kigali ikorwa inshuro ebyiri mu kwezi muri gahunda izwi nka Car Free Day.
Siporo rusange yo kuri iki Cyumweru yabaye umwihariko ku Banyakigali bongeye kuyikorana n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame ndetse na Madamu Jeannette Kagame.
Amashusho agaragaza Perezida Paul Kagame ari muri iyi siporo rusange aho aba ari kumwe na Minisititi wa Siporo, Aurole Mimosa Munyangaju ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa ndetse n’abandi baturage bo mu Mujyi wa Kigali bitabiriye iyi siporo rusange.
Muri aya mashusho, Perezida Paul Kagame anyura ku baturage baba baje kumwakira ku muhanda ndetse n’aba bagiye gusenga bari kunyura mu mihanda yo mu Biryogo mu Karere ka Nyarugenge, na we akabaramutsa agira ati “Muraho, Muraho neza”, bose bagahita baterera rimwe bagira bati “Ayiiiiiiiii” bavuza impundu ndetse banamukomera amashyi.
Hari n’aho agera abaturage bakamugaragariza ko bamwishimiye cyane, bagahita bamuramutsa bati “Muraho”, na we akabasubiza agira ati “Muraho neza.”, bagahita bakomera amashyi rimwe, ababyeyi bakavuza impundu bati “Ayiiiii”
#Video : Perezida Paul #Kagame yifatanyije n’abaturage ba @CityofKigali muri siporo rusange imaze kumenyerwa nka Car Free Day. pic.twitter.com/kewTPBt53p
— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) May 1, 2022
Umukuru w’u Rwanda usanzwe akunda siporo, ajya yitabira iyi siporo rusange mu Mujyi wa Kigali aho abayitabiriye baba bagaragaza akanyamuneza ko kuba bakoranye imyitozi ngororamubiri na Perezida.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2021 ubwo iki gikorwa cya Car Free Day cyasubukurwaga nyuma y’igihe kidakorwa kubera amabwiriza yari ariho yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, Perezida Kagame nab wo yari yakoranye iyi siporo rusange n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali.
Mu butumwa umukuru w’u Rwanda yatambukije kuri Twitter, yavuze ko ari bishimishije kuba abantu bongeye gukorera iyi myitozo ngororamubiri mu mihanda ya Kigali “nyuma y’amezi menshi y’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”
RADIOTV10