Thursday, May 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Abasogokuru muri Green Hills (Amafoto)

radiotv10by radiotv10
21/05/2026
in MU RWANDA
0
Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Abasogokuru muri Green Hills (Amafoto)
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye Umunsi wahariwe ababyeyi ba Sogokuru na ba Nyagokuru mu ishuri rya Green Hills Academy ryigamo Anaya Abe Ndengeyingoma, imfura ya Ange Akagame na Bertrand Ndengeyingoma.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa Gatatu “Muri Green Hills Academy, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abandi mu munsi w’Abasogokuru, aho bishimiye imbyino gakondo zabyinwe n’abiga mu mwaka wa gatatu w’incuke.”

Uyu munsi witabiriwe na ba Sogokuru na ba Nyogokuru b’abana biga muri iri shuri, wabaye umwanya mwiza wo “kwishimira umuco nyarwanda n’abuzukuru babo.”

Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatatu, aho abana biga mu cyiciro cya gatatu cy’amashuri y’Incuke muri iri Shuri Green Hills Academy, bagaragaje ibikorwa binyuranye bashimisha ba Sogakuru babo, nk’imbyino gakondo n’indi mikino.

Anaya Abe Ndengeyingoma na we wiga mu cyiciro cya gatatu cy’incuke, ni umwe mu basusurukije Ababyeyi bakuru bitabiriye ibi birori, mu mbyino gakondo.

Anaya Abe Ndengeyingoma uri gusoza icyiciro cy’amashuri y’incuke yatangiye mu Nzeri 2023, yabanje kunyura mu Irerero Eza-Urugwiro ECD ryo mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Village Urugwiro, ryanizemo murmuna we Amalia Agwize Ndengeyingoma na we wari wagiye kumushyigikira muri ibi birori by’abiga muri Green Hills Academy.

Anaya Abe Ndengeyingoma, Imfura ya Ange Ingabire Kagame na Betrand Ndengeyingoma, arabura amezi abiri akuzuza imyaka itandatu, dore ko yavutse muri Nyakanga 2020 akaba anizihiriza rimwe isabukuru y’amavuko na murmuna we Amalia Agwize, ku itariki ya 19 Nyakanga, we wavutse muri 2022.

Perrezida Kagame na Madamu bitabiriye ibi birori

N’ababyeyi ba Bertrand Ndengeyingoma bari bahari
Abana babyinnye imbyino gakondo
Anaya Abe ari mu bana basusurukije ababyeyi

RADOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + nineteen =

Previous Post

Dosiye ya Kabuga waregwaga uruhare muri Jenoside yashyinguwe burundu nyuma y’urupfu rwe

Related Posts

Hagaragajwe igishobora gukorwa ku cyemezo ku bya Kabuga cyababaje benshi

Dosiye ya Kabuga waregwaga uruhare muri Jenoside yashyinguwe burundu nyuma y’urupfu rwe

by radiotv10
20/05/2026
0

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha IRMCT, rwahagaritse dosiye yaregwagamo Félicien Kabuga waregwaga kugira uruhare rukomeye muri Jenoside...

Byemejwe ko u Rwanda rutakivanye ingabo zarwo muri Mozambique nk’uko rwari rwavuze ko rushobora kubikora

Byemejwe ko u Rwanda rutakivanye ingabo zarwo muri Mozambique nk’uko rwari rwavuze ko rushobora kubikora

by radiotv10
20/05/2026
0

Minisitiri w’u Bubanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier yatangaje ko ubufatanaye bw’u Rwanda na Mozambique bwatanze umusaruro kandi akazi kakozwe na...

Guverinoma y’u Rwanda yatanze umucyo ku byari byavuzwe ko imipaka ifunze

Guverinoma y’u Rwanda yatanze umucyo ku byari byavuzwe ko imipaka ifunze

by radiotv10
20/05/2026
0

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Uwera Jean Maurice yavuze ko imipaka ihuza iki Gihugu n’ibituranyi idafunze, ahubwo ko mu...

Iby’ingenzi wamenya ku masezerano u Rwanda rwasinyanye n’u Burusiya

Iby’ingenzi wamenya ku masezerano u Rwanda rwasinyanye n’u Burusiya

by radiotv10
20/05/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burusiya zasinye amasezerano y’imikoranire mu rwego rw’Ubuzima, ariko ingingo zinyuranye zirimo kuzamura urwego rw’abakora mu buvuzi,...

Eng.-Rwanda Confirms Its Security Forces Will Continue Their Mission in Mozambique

Eng.-Rwanda Confirms Its Security Forces Will Continue Their Mission in Mozambique

by radiotv10
20/05/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, has announced that the partnership between Rwanda and Mozambique...

IZIHERUKA

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Abasogokuru muri Green Hills (Amafoto)
MU RWANDA

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Abasogokuru muri Green Hills (Amafoto)

by radiotv10
21/05/2026
0

Hagaragajwe igishobora gukorwa ku cyemezo ku bya Kabuga cyababaje benshi

Dosiye ya Kabuga waregwaga uruhare muri Jenoside yashyinguwe burundu nyuma y’urupfu rwe

20/05/2026
Guverinoma ya Botswana yitandukanyije n’itangazo ryayitiriwe ko yahaye ikiruhuko abafana ba Arsenal

Guverinoma ya Botswana yitandukanyije n’itangazo ryayitiriwe ko yahaye ikiruhuko abafana ba Arsenal

20/05/2026
Umugabo yapfuye akorana imibanano n’umugore utari we ubwo yacaga inyuma uwe wabyabye

Umugabo yapfuye akorana imibanano n’umugore utari we ubwo yacaga inyuma uwe wabyabye

20/05/2026
Byemejwe ko u Rwanda rutakivanye ingabo zarwo muri Mozambique nk’uko rwari rwavuze ko rushobora kubikora

Byemejwe ko u Rwanda rutakivanye ingabo zarwo muri Mozambique nk’uko rwari rwavuze ko rushobora kubikora

20/05/2026
Gen.Muhoozi yavuze ikizakorerwa imodoka ihenze yafatiriwe n’wahoze ari Perezidante w’Inteko

Gen.Muhoozi yavuze ikizakorerwa imodoka ihenze yafatiriwe n’wahoze ari Perezidante w’Inteko

20/05/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Abasogokuru muri Green Hills (Amafoto)

Dosiye ya Kabuga waregwaga uruhare muri Jenoside yashyinguwe burundu nyuma y’urupfu rwe

Guverinoma ya Botswana yitandukanyije n’itangazo ryayitiriwe ko yahaye ikiruhuko abafana ba Arsenal

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.