Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ubukwe bw’Igikomangoma cya Jordania

radiotv10by radiotv10
02/06/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ubukwe bw’Igikomangoma cya Jordania
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye ubukwe bw’Igikomangoma cy’Ubwami bwa Jordania, bwatashywe n’abandi banyacyubahiro bakomeye ku Isi.

Ubukwe bw’Igikomangoma cy’Ubwami bwa Jordania, Prince Al Hussein bin Abdullah II na Rajwa Al-Saif, bwabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.

Nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, mu butumwa bwatambutse kuri Twitter, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ubu bukwe bwagaragayemo abandi bayobozi n’abanyacyubahiro bakomeye ku Isi.

Ubutumwa bwa Perezidandi y’u Rwanda buvuga ko ubu bukwe “bwabimburiwe n’umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’ishyingira wabereye ku Ngoro ya Zahran, bukurikirwa n’umugoroba wo kwiyakira n’umusangiro wabereye ku Ngoro ya Al Husseiniya.”

Igihugu cy’u Rwanda n’icya Jordania bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse abayobozi mu nzego nkuru zabyo bakaba basanzwe bagendererana.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki Gihugu cya Jordania, Ayman Safadi yariye mu Rwanda uruzinduko rw’iminsi itatu.

Uyu muyobozi ukuriye Ububanyi n’Amahanga bwa Jordania, wanakiriwe na mugenzi we Dr Vincent Biruta, ubwo yari akigera mu Rwanda, yanasuye ibikorwa binyuranye mu Rwanda, birimo urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku Gisozi, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Perezida Kagame na Madamu ubwo bageraga ahabereye ubu bukwe
Perezida Kagame na Madamu Jeannette

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 2 =

Previous Post

Hatangajwe abakinnyi b’Amavubi bahamagawe batarimo ba kapiteni babiri bamenyerewe

Next Post

Hatanzwe umucyo ku kizakoreshwa amafaranga y’abantu bitanze ngo azafashe abagizweho ingaruka n’ibiza

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe
FOOTBALL

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

by radiotv10
14/01/2026
0

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

14/01/2026
Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

13/01/2026
Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe umucyo ku kizakoreshwa amafaranga y’abantu bitanze ngo azafashe abagizweho ingaruka n’ibiza

Hatanzwe umucyo ku kizakoreshwa amafaranga y’abantu bitanze ngo azafashe abagizweho ingaruka n’ibiza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.