Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit unayoboye Akanama k’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, byibanze ku mutekano wo mu karere urimo ibibazo, by’umwihariko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibiganiro byahuje Perezida Kagame na Salva Kiir byabaye kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.
Itangazo rya Perezidansi y’u Rwanda ryatambutse kuri uyu wa Kane, rigira riti “Muri uyu mugoroba muri Urugwiro Village, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Chairperson w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Perezida Salva Kiir wa Sudan y’Epfo, n’itsinda rye ririmo Dr. Peter Mathuki, Umunyamabanga Mukuru wa EAC.”
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bikomeza bigira biti “Baganiriye ku kamaro ko gushakira umuti intandaro y’ibibazo by’umutekano mucye mu karere, ndetse no gukomeza kubahiriza ihame ryo kwihuriza hamwe no kubazwa inshingano bigomba kwimakazwa mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”
Biteganyijwe ko kandi Perezida Salva Kiir Mayardit nyuma yo kuganira na Perezida Kagame, azanabonana na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, nk’uko uyu Mukuru w’Igihugu cya Congo yabyitangarije mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kane.
Perezida Felix Tshisekedi wavuze ko ubu noneho ashyize imbere inzira z’amahoro, yavuze ko yemeye kuyoboka ibiganiro ndetse ko ubu harimo inzira zirimo gukorwa zirimo iza EAC, ndetse ko yiteze kwakira Salva Kiir uzajya mu Gihugu cye avuye mu Rwanda, ndetse akazajya n’i Burundi.
RADIOTV10