Perezida Paul Kagame avuga ko Guverinoma z’Ibihugu bya Afurika zikwiye gushyira ku murongo politiki zoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, kuko ibi Bihugu bisangiye byinshi birimo n’icyerekezo bishaka kugeraho.
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024, ubwo yatangizaga Inama ya kabiri ya ‘Biashara Afrika’ igamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange Nyafurika (AfCFTA), iri kubera i Kigali.
Perezida Kagame yavuze ko urugendo rwo gutangiza Isoko Rusange Nyafurika, rwatangiriye mu Rwanda mu myaka itandatu ishize, aho nyuma y’umwaka umwe hatangijwe ku mugaragaro amasezerano yaryo.
Yavuze ko iyi ntambwe ishimishije yagaragaje ibyo Afutrika ishobora kugeraho mu gihe yaba ishyize hamwe igatahiriza umugozi umwe.
Ati “Iyi ntambwe y’amateka yatewe, yagaragaje ubushake mu kuzamura ubukungu bwacu, ubumwe n’iterambere bya Afurika.”
Yakomeje agira ati “Afurika ifite ubushobozi bwo kwishyira hamwe tukikemurira ibibazo byacu. Ariko nanone ndasaba abayobozi bacu ko ibintu bimwe dufitiye ubushobozi, bitagomba gukomeza kutubera umutwaro. Tugomba gushyira ku murongo Politiki zacu, imiyoborere yacu, kandi byose bitangirira mu myumvire ndetse no gushyira umucyo w’icyerekezo.”
Yavuze ko ubwo hatekerezwaga iri Soko Rusange Nyafurika, abantu babanje kwibaza ku bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu rudahagaze neza muri Afurika, kuko ibi Bihugu bitagendererana kubera amananiza akiri mu bijyanye n’imipaka.
Ati “Kuki hagomba kubaho ibintu nk’ibi? Kubera iki hatagomba kubaho urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu na Serivisi? Kubera iki? Kuki abaturage b’Igihugu kimwe badashobora kuva mu Gihugu cyabo bakajya mu kindi ku Mugabane wacu? Ikibazo kiri he?”
Perezida Kagame yavuze kandi ko nubwo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu muri Afurika rukiri hasi, ariko ibi Bihugu byitana ibivandimwe, ko bifite byinshi bisangiye ndetse bihuje n’aho byifuza kugera.
Ati “Nubwo mvuga gutyo ko hagomba kubaho urujya n’uruza abantu bakambuka imipaka y’Ibihugu ntacyo bikanga, hari n’aho abaturage batambuka imipaka y’Ibihugu byabo bisanzuye, byose nta handi bipfira, hakenewe ko politiki zishyirwa ku murongo kandi tugomba kubikora.”
Hari inkuru nziza
Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko aho Isi igeze, hari amahirwe menshi agomba kubyazwa umusaruro nk’Umugabane wa Afurika, ariko ko byose bizashoboka bitewe n’uburyo Ibihugu bigize uyu Mugabane bishyize hamwe.
Ati “Inkuru nziza ihari ni uko kwishyira hamwe kwa Afurika biri gushyirwa mu bikorwa, kandi twamaze kubona umusaruro ushimishije, ariko dushobora gukora ibirenze ibyo, kandi tukagera kure.”
Yavuze ko Ibihugu birenga 30 ubu biri kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’iri Soko Rusange rya Afurika, birimo ibyatangiye mu igerageza.
Ati “U Rwanda rwishimira kuba ruri mu Bihugu bya mbere byagiye muri iki gice cy’igerageza. Guverinoma zigomba gukomeza kugira uruhare rwazo mu gushyiraho urubuga rwiza rworohereza ubucuruzi. Gukuraho imbogamizi z’imisoro, bigomba kuza ku isonga.”
Yavuze kandi ko hagomba kugabanywa ibiciro by’ingendo z’indege bikiri hejuru muri uyu Mugabane. Ati “Afurika ifite ibiciro biri hejuru cyane ku Isi.”
Yavuze ko nk’u Rwanda rwatangiye kugira icyo rukora, aho Sosiyete y’Indege yarwo (RwandAir), kuko yatangiye korohereza abikorera kubasha kugeza ibicuruzwa byabo mu Bihugu binyuranye muri Afurika.
Nanone kandi hari izindi Sosiyete z’Indege zo mu bindi Bihugu byo muri Afurika zatangiye uru rugendo rwo gukomeza gufasha uyu Mugabane kubasha kugenderana.
Ibigo by’ubucuruzi buto n’ubuciriritse, na byo bigomba koroherezwa. Ati “Impamvu ntayindi, ubu bucuruzi; abagore n’urubyiruko babukora, ni urutirigongo rw’ubukungu bwacu, ariko ntibugomba gukomeza kuba buto n’ubuciriritse, bukeneye gukura.”
Kubaka ubucuruzi n’isoko rusange, ntabwo byaba mu gihe gito, kuko nubwo hari intambwe iri guterwa, ariko n’urugendo rusigaye ruracyari rurerure, kandi Ibihugu ntibigomba gukangwa n’imbogamizi zihari, ahubwo bigomba gukomeza guhuza imbaraga.
RADIOTV10