Perezida Kagame uri muri Seychelles yagaragaje ibyo iki Gihugu gihuriyeho n’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko mu Birwa bya Seychelles, yavuze ko iki Gihugu n’u Rwanda, bifite byinshi bihuriyeho, birimo guteza imbere imibereho y’abaturage, kandi ko imikoranire n’umubano byabyo bizarushaho gutera imbere.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023, ubwo yakirwaga na mugenzi we uyobora Ibirwa bya Seychelles, Wavel Ramkalawan.

Izindi Nkuru

Hanasinywe amasezerano anyuranye y’imikoranire hagati y’Ibihugu byombi, yabimburiwe n’ibiganiro byabaye hagati y’Abakuru b’Ibihugu byombi.

Muri aya masezerano yashyizweho umukono, arimo ayo gukuraho Visa mu rwego wo koroshya urujya n’uruza hagati y’abatuye ibi Bihugu, hakaba imikoranire mu iyubahirizwa ry’amategeko, imikoraire mu gisirikare n’umutekano, gufatanya mu rwego rw’ubuhinzi, ubuzima n’ubukerarugendo.

Perezida Paul Kagame yavuze ko aya masezerano ashimangira ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo Ibihugu byombi bisanzwe bihuriyeho.

Yagize ati “Seychelles n’u Rwanda bahuriye ku cyerekezo cyo guteza imbere imibereho y’abaturage bacu. Ibyo tubikesha imikoranire ya hafi tugirana n’abafatanyabikorwa bo mu karere no ku Isi muri rusange.”

Yakomeje agira ati “Iyi mikoranire y’Ibihugu byombi, igamije gushimangira imikoranire ihamye mu nzego z’ingenzi kandi zitanga inyungu ku mpande zombi, nko mu gisirikare, umutekano, ubukerarugendo, ubuhinzi n’ibindi.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko “Kuri Seychelles n’u Rwanda; ubukerarugendo ni umusingi w’iterambere ry’ubukungu, dufatanyije hari byinshi twakora kugira ngo uru rwego rurusheho gukomera. Ubukerarugendo buhanga amahirwe menshi mu ngendo zo mu kirere no koroshya ubucuruzi. Ibyo kandi birushaho koroshya ubuhahirane hagati y’Ibihugu byombi. Nubwo muri ibi bihe isi yugarijwe n’ibibazo; twe twiteguye kurushaho kwimakaza imikoranire.”

Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan yavuze ko Igihgu cye cyiteguye gukorana n’u Rwanda mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano. Icyakora ngo bazabyaza umusaruro amasezerano y’ubufatanye mu gisirikare n’umutekano.

Ati “Repubulika ya Seychelles n’iy’u Rwanda bazarushaho gukorana, nko mu iyubahizwa ry’amategeko; u Rwanda rufite rimwe mu mashuri meza ku Isi yigisha abapolisi. Twemeranyije ko Abapolisi bacu bazemererwa gukoresha ibikorwa remezo by’ishuri ryanyu mu nzego zose, ibyo ni na ko bimeze no mu ngabo.”

Yakomeje ashimira u Rwanda ku bw’umusanzu rukomeje gutanga mu kugarura amahoro mu Bihugu binyuranye.

Ati “U Rwanda rukomeje kugira uruhare rukomeye muri Mozambique, twese twubaha ibikorwa ingabo z’u Rwanda zakoze kugira ngo Mozambique idatsindwa. Twanabonye ko mu rwego rw’ubuhinzi u Rwanda rwerekanye itandukaniro ku Isi, ku buryo natwe tubona ko hari icyo twakwigira kuri ubwo bunararibonye. Kandi twizeye ko bizatanga umusaruro.”

Perezida w’Ibirwa bya Seychelles yavuze ko abahagarariye Igihugu cye bazajya i Kigali mu mpera z’umwaka wa 2023 mu rugendo rugamije kunoza ishyira mu bikorwa ry’iyi mikoranire mishya.

U Rwanda na Seychelles biza ku rutonde rw’Ibihugu byoroshya ishoramari ku Mugabane wa Afurika, ndetse Seychellesiza imbere y’u Rwanda mu guhashya ruswa.

Perezida Kagame yagiye muri Seychelles nk’umutumirwa mukuru mu birori bwo kwizihiza ubwigenge bw’ibi Birwa bya Seychelle bizaba kuri uyu wa 29 Kamena 2023.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Seychelles hari byinshi bihuriyeho
Mugenzi we uyobora Seychelles yashimiye u Rwanda by’umwihariko ku musanzu rutanga mu kugarura amahoro
Habayeho kandi gusinya amasezerano

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru