Tuesday, July 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame uri muri Seychelles yagaragaje ibyo iki Gihugu gihuriyeho n’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
28/06/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame uri muri Seychelles yagaragaje ibyo iki Gihugu gihuriyeho n’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko mu Birwa bya Seychelles, yavuze ko iki Gihugu n’u Rwanda, bifite byinshi bihuriyeho, birimo guteza imbere imibereho y’abaturage, kandi ko imikoranire n’umubano byabyo bizarushaho gutera imbere.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023, ubwo yakirwaga na mugenzi we uyobora Ibirwa bya Seychelles, Wavel Ramkalawan.

Hanasinywe amasezerano anyuranye y’imikoranire hagati y’Ibihugu byombi, yabimburiwe n’ibiganiro byabaye hagati y’Abakuru b’Ibihugu byombi.

Muri aya masezerano yashyizweho umukono, arimo ayo gukuraho Visa mu rwego wo koroshya urujya n’uruza hagati y’abatuye ibi Bihugu, hakaba imikoranire mu iyubahirizwa ry’amategeko, imikoraire mu gisirikare n’umutekano, gufatanya mu rwego rw’ubuhinzi, ubuzima n’ubukerarugendo.

Perezida Paul Kagame yavuze ko aya masezerano ashimangira ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo Ibihugu byombi bisanzwe bihuriyeho.

Yagize ati “Seychelles n’u Rwanda bahuriye ku cyerekezo cyo guteza imbere imibereho y’abaturage bacu. Ibyo tubikesha imikoranire ya hafi tugirana n’abafatanyabikorwa bo mu karere no ku Isi muri rusange.”

Yakomeje agira ati “Iyi mikoranire y’Ibihugu byombi, igamije gushimangira imikoranire ihamye mu nzego z’ingenzi kandi zitanga inyungu ku mpande zombi, nko mu gisirikare, umutekano, ubukerarugendo, ubuhinzi n’ibindi.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko “Kuri Seychelles n’u Rwanda; ubukerarugendo ni umusingi w’iterambere ry’ubukungu, dufatanyije hari byinshi twakora kugira ngo uru rwego rurusheho gukomera. Ubukerarugendo buhanga amahirwe menshi mu ngendo zo mu kirere no koroshya ubucuruzi. Ibyo kandi birushaho koroshya ubuhahirane hagati y’Ibihugu byombi. Nubwo muri ibi bihe isi yugarijwe n’ibibazo; twe twiteguye kurushaho kwimakaza imikoranire.”

Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan yavuze ko Igihgu cye cyiteguye gukorana n’u Rwanda mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano. Icyakora ngo bazabyaza umusaruro amasezerano y’ubufatanye mu gisirikare n’umutekano.

Ati “Repubulika ya Seychelles n’iy’u Rwanda bazarushaho gukorana, nko mu iyubahizwa ry’amategeko; u Rwanda rufite rimwe mu mashuri meza ku Isi yigisha abapolisi. Twemeranyije ko Abapolisi bacu bazemererwa gukoresha ibikorwa remezo by’ishuri ryanyu mu nzego zose, ibyo ni na ko bimeze no mu ngabo.”

Yakomeje ashimira u Rwanda ku bw’umusanzu rukomeje gutanga mu kugarura amahoro mu Bihugu binyuranye.

Ati “U Rwanda rukomeje kugira uruhare rukomeye muri Mozambique, twese twubaha ibikorwa ingabo z’u Rwanda zakoze kugira ngo Mozambique idatsindwa. Twanabonye ko mu rwego rw’ubuhinzi u Rwanda rwerekanye itandukaniro ku Isi, ku buryo natwe tubona ko hari icyo twakwigira kuri ubwo bunararibonye. Kandi twizeye ko bizatanga umusaruro.”

Perezida w’Ibirwa bya Seychelles yavuze ko abahagarariye Igihugu cye bazajya i Kigali mu mpera z’umwaka wa 2023 mu rugendo rugamije kunoza ishyira mu bikorwa ry’iyi mikoranire mishya.

U Rwanda na Seychelles biza ku rutonde rw’Ibihugu byoroshya ishoramari ku Mugabane wa Afurika, ndetse Seychellesiza imbere y’u Rwanda mu guhashya ruswa.

Perezida Kagame yagiye muri Seychelles nk’umutumirwa mukuru mu birori bwo kwizihiza ubwigenge bw’ibi Birwa bya Seychelle bizaba kuri uyu wa 29 Kamena 2023.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Seychelles hari byinshi bihuriyeho
Mugenzi we uyobora Seychelles yashimiye u Rwanda by’umwihariko ku musanzu rutanga mu kugarura amahoro
Habayeho kandi gusinya amasezerano

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − four =

Previous Post

Kwibuka29: Abakozi ba Tele10 bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside banafata mu mugongo abayirokotse

Next Post

SierraLeone: Perezida yimye amatwi abarwanya intsinzi ye ahita akora igikorwa kiyishimangira

Related Posts

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

by radiotv10
30/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifitiye icyizere amasezerano y’amahoro iherutse gusinyana n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bayafashijwemo n’Igihugu...

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

by radiotv10
30/06/2025
0

Leaders from Kampala University visited the Kigali Genocide Memorial, denouncing those who continue to deny the 1994 Genocide against the...

IZIHERUKA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato
IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
SierraLeone: Perezida yimye amatwi abarwanya intsinzi ye ahita akora igikorwa kiyishimangira

SierraLeone: Perezida yimye amatwi abarwanya intsinzi ye ahita akora igikorwa kiyishimangira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.