Friday, October 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yaganiriye n’Umujyanama wa America wagize uruhare mu biganiro by’u Rwanda na DRC

radiotv10by radiotv10
09/10/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yaganiriye n’Umujyanama wa America wagize uruhare mu biganiro by’u Rwanda na DRC
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yahuye na Massad Boulos, Intumwa Nkuru ya Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Africa, baganira ku birebana n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Uku guhura kwa Perezida Kagame na Massad Boulos, byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 09 Ukwakira 2025.

Perezidansi ya Repubulika yatangaje ko “Perezida Kagame yahuye na Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za America kuri Africa.”

Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda byakomeje bigira bivuga ko “Ibiganiro byabo byibanze ku ntambwe zikomeje guterwa mu kuzana amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ndetse n’imbaraga u Rwanda rukomeje gushyira mu mahoro n’umutekano birambye.”

Massad Boulos wagize uruhare mu biganiro bihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, si ubwa mbere ahuye na Perezida Paul Kagame bakagirana ibiganiro, dore ko muri Mata uyu mwaka, Umukuru w’u Rwanda yari yamwakiriye mu Biro bye muri Village Urugwiro.

Icyo Gihe Massad wagiriye uruzinduko mu Rwanda avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari yavuze ko yagiranye ikiganiro cyiza na Perezida Kagame ku bijyanye n’ituze, amahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Uyu Mujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku Mugabane wa Afurika, ni n’umwe mu bagira uruhare runini mu biganiro America ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byanamaze kugera ku masezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington DC tariki 27 Kamena 2025.

Uwo aya Masezerano y’Amahoro yari amaze kugerwaho, Perezida Donald Trump yashimiye uyu Mujyanama we Mukuru kuri Afurika, Boulos, ku kazi gakomeye yakoze kugira ngo iyi ntambwe iterwe.

Perezida Kagame yaganiriye na Massad Boulos

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =

Previous Post

The benefits of drinking water in the morning

Next Post

Dore agahigo kadasanzwe Ikawa y’u Rwanda yaciye mu cyamunara mpuzamahanga

Related Posts

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yavuze ibigaragaza ko ibyatangajwe na Tshisekedi ari urwiyerurutso

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yavuze ibigaragaza ko ibyatangajwe na Tshisekedi ari urwiyerurutso

by radiotv10
10/10/2025
0

Umuvugizi wa Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, yagaragaje ko ibyatangarijwe na Perezida Felix Tshisekedi i Brussels mu Bubiligi ko yahoze...

Abatuye hamwe mu hibasiwe n’ibiza byishe abarenga 100 mu Rwanda ubwoba bwongeye kubataha

Abatuye hamwe mu hibasiwe n’ibiza byishe abarenga 100 mu Rwanda ubwoba bwongeye kubataha

by radiotv10
10/10/2025
0

Bamwe mu batuye mu manegeka mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba yigeze kwibasirwa n’ibiza muri...

Perezida Kagame mu Bubiligi mu nama yahuriyemo n’abarimo Tshisekedi wa Congo na Ramaphosa wa S.Africa

Perezida Kagame mu Bubiligi mu nama yahuriyemo n’abarimo Tshisekedi wa Congo na Ramaphosa wa S.Africa

by radiotv10
09/10/2025
0

Perezida Paul Kagame ari i Brussels mu Bubiligi, aho yagiye kwifatanya n’abandi Bakuru b’Ibihugu mu Nama y’Ihuriro ry’Umuryango w’Ubumwe bw’u...

Ibyamenyekanye ku muturage wagaragaye asa nk’urwana n’Umupolisi mu Rwanda

Ibyamenyekanye ku muturage wagaragaye asa nk’urwana n’Umupolisi mu Rwanda

by radiotv10
09/10/2025
0

Nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho yerekana umuturage ari kurwana n’umwe mu Bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanga, Polisi...

Amakuru ababaje: Ingabire Marie Immaculée uzwi mu Rwanda yitabye Imana

Amakuru ababaje: Ingabire Marie Immaculée uzwi mu Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
09/10/2025
0

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ryawo mu Rwanda Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yitabye Imana. Amakuru y'urupfu...

IZIHERUKA

Why African parents struggle to understand “Influencer Jobs”
IMYIDAGADURO

Why African parents struggle to understand “Influencer Jobs”

by radiotv10
10/10/2025
0

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yavuze ibigaragaza ko ibyatangajwe na Tshisekedi ari urwiyerurutso

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yavuze ibigaragaza ko ibyatangajwe na Tshisekedi ari urwiyerurutso

10/10/2025
Abatuye hamwe mu hibasiwe n’ibiza byishe abarenga 100 mu Rwanda ubwoba bwongeye kubataha

Abatuye hamwe mu hibasiwe n’ibiza byishe abarenga 100 mu Rwanda ubwoba bwongeye kubataha

10/10/2025
Inkuru nziza ku Mavubi, Ihurizo kuri Benin mbere yo gucakirana

Inkuru nziza ku Mavubi, Ihurizo kuri Benin mbere yo gucakirana

09/10/2025
Perezida Kagame mu Bubiligi mu nama yahuriyemo n’abarimo Tshisekedi wa Congo na Ramaphosa wa S.Africa

Perezida Kagame mu Bubiligi mu nama yahuriyemo n’abarimo Tshisekedi wa Congo na Ramaphosa wa S.Africa

09/10/2025
Ibyamenyekanye ku muturage wagaragaye asa nk’urwana n’Umupolisi mu Rwanda

Ibyamenyekanye ku muturage wagaragaye asa nk’urwana n’Umupolisi mu Rwanda

09/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Dore agahigo kadasanzwe Ikawa y’u Rwanda yaciye mu cyamunara mpuzamahanga

Dore agahigo kadasanzwe Ikawa y’u Rwanda yaciye mu cyamunara mpuzamahanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why African parents struggle to understand “Influencer Jobs”

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yavuze ibigaragaza ko ibyatangajwe na Tshisekedi ari urwiyerurutso

Abatuye hamwe mu hibasiwe n’ibiza byishe abarenga 100 mu Rwanda ubwoba bwongeye kubataha

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.