Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar

radiotv10by radiotv10
12/02/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame uri i Doha muri Qatar, yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki Gihugu, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagirana ibiganiro, bigamije gukomeza guteza imbere umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Qatar.

Perezida Paul Kagame yahuye na Emir wa Qatar kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025 nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Ubutumwa bwa Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda bwatangajwe kuri uyu wa Kabiri, bugira buti “Muri iki gitondo i Doha, Perezida Kagame yahuye na Nyakubahwa Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Emir wa Leta ya Qatar.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, byavuze ko Perezida Kagame na Emir wa Qatar “baganiriye ku gukomeza guteza imbere umubano w’u Rwanda na Qatar ndetse n’imikoranire mu nzego z’ingenzi.”

Perezida Paul Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar nyuma yuko ageze muri iki Gihugu kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, aho yagiye mu ruzinduko rw’akazi.

Ubwo Perezida Paul Kagame yageraga ku Kibuga cy’Indege kuri uyu wa Kabiri, yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Ahmad bin Hassen Al-Hammadi.

Perezida Kagame yaherukaga muri Qatar mu mpera z’umwaka ushize, ubwo yitabiraga irushanwa ry’utumodoka duto rya ‘Qatar Airways Formula 1 Grand Prix 2024’

Icyo gihe kandi Umukuru w’u Rwanda na bwo yari yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani; banarebanye isozwa ry’iri siganwa ryabaye tariki 01 Ukuboza 2024.

Perezida Kagame na Emir wa Qatar bagiranye ibiganiro
Hamwe na bamwe mu bayobozi bari kumwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =

Previous Post

Uko umusore wari uri gukorera ikiyobyabwenge iwe yaguwe gitome n’uko yatahuwe

Next Post

Ibyamenyekanye ku mpanuka yahitanye ubuzima bwa benshi

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Guverinoma y’u Rwanda yageneye ubutumwa ababuriye ababo mu mpanuka ikomeye

Ibyamenyekanye ku mpanuka yahitanye ubuzima bwa benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.