Sunday, November 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagaragaje inzira yageza ku muti w’ibibazo byo muri DRC

radiotv10by radiotv10
16/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Nta na rimwe yigeze atorwa muri manda zombi- Perezida Kagame avuga kuri Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko ntayindi nzira ishobora kuvamo umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, atari ukubanza kumva umuzi wabyo, nubwo bikomeje kwirengagizwa.

Perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025 ubwo yakiraga ku meza abahagarariye Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda.

Umukuru w’u Rwanda yagarutse ku bibazo biri mu karere, u Rwanda ruherereyemo, aho iki Gihugu cyagiye kikorezwa umutwaro kitari gikwiye kwikorera, kandi ko biba kubera ibyo Bihugu byigisha ibindi indangagaciro.

Yavuze ko hari Ibihugu byo hanze ya Afurika byagize uruhare mu buryo buziguye cyangwa butaziguye muri ibi bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko bikirengagiza inzira ya nyayo ikwiye kuvamo umuti wabyo kandi byaragize uruhare mu gutuma bibaho.

Ati “Ariko niba ushaka gukemura ikibazo nta nzira nziza yabaho utabanje kureba umuzi wabyo, ntacyo byaba bivuze icyo washingiraho cyose, n’uwo waba uri we wese.”

Yagarutse ku ngabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DRC (MONUSCO) zimaze imyaka 30, ariko iki kibazo zagiye gukemura kikaba kigihari.

Ati “Kuki waba ukiri aho kandi waragiye gukemura ikibazo, ariko kikamara imyaka 30. Wenda byagufata imyaka itanu cyangwa icumi, ariko se imyaka mirongo itatu!”

Yavuze ko gukomeza kwegeka ibibazo ku Rwanda, ari ugushaka kwikuraho ikimwaro ku kunanirwa inshingano zo gushaka umuti w’ibi bibazo.

Ikibabaje ni ukuba aba begeka ibibazo ku Rwanda, birengagiza umutwe wa FDLR wasize uhekuye u Rwanda, ubu ufashwa n’ubutegetsi bwa Congo, ugakomeza ibikorwa bibi nk’ibi, mu maso y’izi ngabo z’Umuryango w’Abibumbye.

Ahubwo Umuryango mpuzamahanga ukigira nyoni nyinshi kuri iki kibazo, ukibaza niba “ese baracyabaho, bari he?…”

Uyu muryango mpuzamahanga ukabirengaho ugashinja u Rwanda kujya muri Congo, Umukuru w’u Rwanda akavuga ko bitari bikwiye kuvugwa muri iki gihe Isi igezemo.

Avuga ko kuvuga ibi biba bifite ikibyihishe inyuma, ariko ko ikibazo hari ababifata nk’ukuri bakabyemera nk’aho ari byo kandi ari ikinyoma.

Yavuze ko abashinja u Rwanda kuba ruri muri Congo, bari bakwiye gutekereza impamvu yagakwiye gutuma rujyayo, kandi ko yabafasha kugera ku muti w’iki kibazo, kuko byabafasha kumenya umuzi wacyo.

 

Impuguke ni iz’iki?

Umuryango w’Abibumbye, wagiye wohereza itsinda ry’impuguke rigiye gukora ubushakashatsi ku bibazo byo muri Congo, Perezida Kagame akavuga ko ikibabaje ari uko zimwe muri zo, ari izo mu Bihugu byagize uruhare mu muzi w’ibyo bibazo mu bihe by’abakoloni, bagize uruhare mu bikorwa bibi byabaye ku Mugabane wa Afurika, nko kuba barazanye amacakubiri mu Rwanda.

Ku banyekongo bavuga Ikinyarwanda, byatewe n’ibyakozwe n’aba bakoloni ubwo hakatwaga imipaka, ariko ko byabyaye ikibazo ku ruhande rwa Congo, mu gihe ku bindi Bihugu nka Uganda, nta bibazo byigeze bitera.

Perezida yavuze ko ibi atari ikibazo gikwiye impuguke kugira ngo cyumvikane, ahubwo ko cyakumvwa na buri wese bidasabye ubumenyi budasanzwe cyangwa ubundi bushobozi.

Yavuze ko uko byagenda koze ikibazo kiri mu burasirazuba bwa DRC kigomba kubonerwa umutu uko byagenda kose, aho gukomeza kukirenga hejuru, kuko u Rwanda rwamye rwifuza amahoro kuko runayakeneye kurusha ibindi Bihugu kuko ruzi ingaruka zo kutayagira na bwo kurusha ibindi Bihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − twelve =

Previous Post

Isi yari imukeneye: Obama yavuze imyato Biden ugiye gusohoka muri ‘White House’

Next Post

Nta na rimwe yigeze atorwa muri manda zombi- Perezida Kagame avuga kuri Tshisekedi

Related Posts

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

The nationwide identity verification and photo registration exercise for Rwanda’s new digital ID system began in Huye, Gisagara and Nyanza...

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
01/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
01/11/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane wasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa wa...

IZIHERUKA

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger
IMYIDAGADURO

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

by radiotv10
02/11/2025
0

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

01/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

01/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nta na rimwe yigeze atorwa muri manda zombi- Perezida Kagame avuga kuri Tshisekedi

Nta na rimwe yigeze atorwa muri manda zombi- Perezida Kagame avuga kuri Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.