Perezida Paul Kagame yavuze ko kuva hatangizwa Ihuriro ry’imikoranire hagati y’u Bushinwa na Afurika, hakomeje kugaragara umusaruro ushimishije mu nzego zinyuranye, nko mu bucuruzi no mu mikoranire mu by’inganda.
Umukuru w’u Rwanda yabitangarije mu Bushinwa kuri uyu wa Kane tariki 05 Nzeri 2024 ku munsi wanatangirijweho iyi nama yahuje u Bushinwa na Afurika izwi nka ‘China-Africa Cooperation’.
Ni mu kiganiro cyo ku rwego rwo hejuru cyayobowe n’abarimo Perezida Paul Kagame, afatanyije na Zhao Leji, Chairman wa Komite y’Ishyaka, cyagarutse ku miyoborere y’Ibihugu iganisha Igihugu ku majyambere.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko imikoranire ari ingenzi muri iki gihe Isi yugarijwe n’ingorane, zisaba guhuza imbaraga kugira ngo Ibihugu bibashe kuzikuramo, ndetse binabashe gusangira amahirwe ahari.
Yagize ati “Mu gihe hari kwaduka imbogamizi n’amahirwe ku Isi, twizera ko ubu bufatanye hagati ya Afurika n’u Bushinwa ari bwo buzarushaho kwaguka no kugira imbaraga.”
Iyi nama ibaye ku nshuro yayo ya cyenda, yaje ikurikira izindi zagiye zihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo ku Mugabane wa Afurika n’uw’u Bushinwa, haganirwa ku byakomeza guha imbaraga imikoranire y’iki Gihugu n’Umugabane wa Afurika.
Perezida Paul Kagame yagize ati “Kuva hatangizwa iri huriro ku mikoranire y’u Bushinwa na Afurika, twageze kuri byinshi bifatika mu bucuruzi, mu mikoranire mu by’inganda ndetse no mu migenderanire y’abaturage, bigaragaza akamaro k’imikoranire y’ibice by’amajyepfo.”
Yakomeje agira ati “Afurika yiteguye gikomeza kubakira kuri ubu bufatanye bukomeje gutera imbere, by’umwihariko binyuze mu ntego eshatu, z’Amajyambere, Umutekano ndetse n’Ubumenyi, zatanzweho inama na Perezida Xi Jinping.”
Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko ariko kugira ngo ibi bikomeze kugerwaho, hakenewe Guverinoma zishikamye, ziterana inkunga mu bikorwa biganisha abaturage aheza.
RADIOTV10