Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko kutemera ko imbogamizi ziriho zibabuza kugerageza amahirwe ariho, arwibutsa ko kugira ngo rugire icyo rugeraho, birusaba gukora cyane.
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kamena 2024, mu muhango yayoboye wo gushyikiriza impamyabumenyi abanyeshuri 431 barangije muri Kaminuza Nyafurika y’Imiyoborere, ALU (African Leadership University).
Perezida Kagame wifurije ishya n’ihirwe aba basoje amasomo muri ALU, yavuze ko ubumenyi bavomye muri iri shuri, atari ubwo kubagirira akamaro bo ubwabo gusa, ahubwo n’abo mu miryango migari yo mu Bihugu bakomokamo.
Ati “Kugera ku ntego ntabwo bigarukira ku musaruro w’umuntu ku giti cye, ahubwo bijyana no gushyikira ubuyobozi.”
Perezida Paul Kagame yavuze ko iyi kaminuza itanga urugero rwiza rwo kuba Umugabane wa Afurika wakwishakamo ibisubizo by’ibibazo ufite, bigahera mu burezi.
Ati “Iyi kaminuza iratwibutsa ko muri Afurika dufite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo. Hari imyumvire itari ukuri yo kumva ko abantu barambiriza ku bandi banadutegeka ibyo tugomba gukora rimwe na rimwe biba bifite ingaruka. Dukeneye gufata inshingano ku bidukwiye kandi tukiyimvamo ko tugomba gukora n’ibirenze.
Byose bitangirira ku buryo twigisha abana bacu no gukuza imyumvire yabo ndetse no kubafasha kumva ko Afurika iri mu biganza byabo.”
Perezida Kagame yavuze ko iyi kaminuza izana ibisubizo bikenewe muri Afurika, kuko irera urubyiruko rufite ubumenyi mu guhanga udushya tuzana ibisubizo by’ibibazo bicyugarije Abanyafurika.
Yasabye uru rubyiruko rwa Afurika kuzabyaza umusaruro amasomo bakuye muri iyi kaminuza, bagatanga umusanzu mu guteza imbere Ibihugu byabo, ariko ko inzira ikiri ndende kandi ko bazayihuriramo n’imbogamizi zinyuranye.
Ati “Inama nabagira, ni ukutemera ko imbogamizi zibatsikamira ngo zihindure abo muri bo, ngo zitume mucika intege. Ntimuzemere gucika intege, muzitware neza kandi nanone mwubahe abandi mubafate neza nk’uko namwe mwifuza ko babafata.”
Umukuru w’u Rwanda, yavuze ko nk’u Rwanda hari amasomo menshi rwize mu kunyura mu bikomeye, yarufashije kwikura mu ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi yasize Igihugu ari umuyonga, ku buryo kucyubaka byahereye ku busa, ariko bikaba byarashobotse.
Ati “Nta nzira yari ihari y’uburyo twashoboraga kwikura muri Jenoside. Twagombaga kwiha inshingano ko ari twe bireba. Umusaruro ntabwo wari kuza ako kanya […] Twakomeje kugerageza, kandi twabonye ibisubizo byatanze umusaruro ku Gihugu cyacu. Igihe cyose mujye mugerageza, wenda mutsindwe, ariko ntimuzatsindwe no kugerageza.”
Perezida Kagame yasabye uru rubyiruko kwiyumvamo ko bafite ubushobozi, ubundi bagakora cyane, kugira ngo bagire ibyo bageraho mu buzima bwabo kuko aho isi igeze bisaba gukora cyane. Ati “Ibyiza biri imbere.”
Muri uyu muhango kandi, Umukuru w’u Rwanda yashyikirijwe igihembo cy’ishimwe cyo yarakomeje kuba indashyikirwa mu miyoborere iteza imbere kwihangira imirimo, ikomeje gufasha u Rwanda kugera ku iterambere.
RADIOTV10