Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagaragarije urubyiruko uko ibigoye bitarubuza kugera ku ntego zarwo

radiotv10by radiotv10
07/06/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yagaragarije urubyiruko uko ibigoye bitarubuza kugera ku ntego zarwo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko kutemera ko imbogamizi ziriho zibabuza kugerageza amahirwe ariho, arwibutsa ko kugira ngo rugire icyo rugeraho, birusaba gukora cyane.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kamena 2024, mu muhango yayoboye wo gushyikiriza impamyabumenyi abanyeshuri 431 barangije muri Kaminuza Nyafurika y’Imiyoborere, ALU (African Leadership University).

Perezida Kagame wifurije ishya n’ihirwe aba basoje amasomo muri ALU, yavuze ko ubumenyi bavomye muri iri shuri, atari ubwo kubagirira akamaro bo ubwabo gusa, ahubwo n’abo mu miryango migari yo mu Bihugu bakomokamo.

Ati “Kugera ku ntego ntabwo bigarukira ku musaruro w’umuntu ku giti cye, ahubwo bijyana no gushyikira ubuyobozi.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko iyi kaminuza itanga urugero rwiza rwo kuba Umugabane wa Afurika wakwishakamo ibisubizo by’ibibazo ufite, bigahera mu burezi.

Ati “Iyi kaminuza iratwibutsa ko muri Afurika dufite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo. Hari imyumvire itari ukuri yo kumva ko abantu barambiriza ku bandi banadutegeka ibyo tugomba gukora rimwe na rimwe biba bifite ingaruka. Dukeneye gufata inshingano ku bidukwiye kandi tukiyimvamo ko tugomba gukora n’ibirenze.

Byose bitangirira ku buryo twigisha abana bacu no gukuza imyumvire yabo ndetse no kubafasha kumva ko Afurika iri mu biganza byabo.”

Perezida Kagame yavuze ko iyi kaminuza izana ibisubizo bikenewe muri Afurika, kuko irera urubyiruko rufite ubumenyi mu guhanga udushya tuzana ibisubizo by’ibibazo bicyugarije Abanyafurika.

Yasabye uru rubyiruko rwa Afurika kuzabyaza umusaruro amasomo bakuye muri iyi kaminuza, bagatanga umusanzu mu guteza imbere Ibihugu byabo, ariko ko inzira ikiri ndende kandi ko bazayihuriramo n’imbogamizi zinyuranye.

Ati “Inama nabagira, ni ukutemera ko imbogamizi zibatsikamira ngo zihindure abo muri bo, ngo zitume mucika intege. Ntimuzemere gucika intege, muzitware neza kandi nanone mwubahe abandi mubafate neza nk’uko namwe mwifuza ko babafata.”

Umukuru w’u Rwanda, yavuze ko nk’u Rwanda hari amasomo menshi rwize mu kunyura mu bikomeye, yarufashije kwikura mu ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi yasize Igihugu ari umuyonga, ku buryo kucyubaka byahereye ku busa, ariko bikaba byarashobotse.

Ati “Nta nzira yari ihari y’uburyo twashoboraga kwikura muri Jenoside. Twagombaga kwiha inshingano ko ari twe bireba. Umusaruro ntabwo wari kuza ako kanya […] Twakomeje kugerageza, kandi twabonye ibisubizo byatanze umusaruro ku Gihugu cyacu. Igihe cyose mujye mugerageza, wenda mutsindwe, ariko ntimuzatsindwe no kugerageza.”

Perezida Kagame yasabye uru rubyiruko kwiyumvamo ko bafite ubushobozi, ubundi bagakora cyane, kugira ngo bagire ibyo bageraho mu buzima bwabo kuko aho isi igeze bisaba gukora cyane.  Ati “Ibyiza biri imbere.”

Muri uyu muhango kandi, Umukuru w’u Rwanda yashyikirijwe igihembo cy’ishimwe cyo yarakomeje kuba indashyikirwa mu miyoborere iteza imbere kwihangira imirimo, ikomeje gufasha u Rwanda kugera ku iterambere.

Perezida Kagame ubwo yageraga kuri Kaminuza ya ALU
Perezida Kagame yayoboye umuhango wo guha impamyabumenyi abarangije muri ALU

Perezida Kagame yashimiye abanyeshuri bitwaye neza

Umukuru w’u Rwanda yanahawe igihembo cy’ishimwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + twelve =

Previous Post

Umufaransa utarahiriwe akigera i Burundi yagaragaje noneho byahindutse

Next Post

Menya uruhare ntagereranywa rwa BNR mu bukungu bw’u Rwanda mu myaka 60

Related Posts

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda
MU RWANDA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya uruhare ntagereranywa rwa BNR mu bukungu bw’u Rwanda mu myaka 60

Menya uruhare ntagereranywa rwa BNR mu bukungu bw’u Rwanda mu myaka 60

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.