Perezida Paul Kagame yifurije Abayisilamu bo mu Rwanda n’abandi ku Isi hose, kugira umunsi mwiza wo gusoza Igisibo cy’Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan (Eid al-Fitr), abasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’impuhwe n’ubumwe.
Umukuru w’u Rwanda yifurije Abayisilamu uyu munsi mwiza, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru tariki 30 Werurwe 2025.
Perezida Paul Kagame yagize ati “Eid Mubarak ku Bayisilamu bose bo mu Rwanda n’abandi hose ku Isi mwizihije Eid al-Fitr.”
Yakomeje yifuriza Abayisilamu bose ko uyu munsi “Ubabera uw’amahoro, ibyishimo n’uburumbuke. Mureke dukomeze kwimakaza indangagaciro z’impuhwe, ubumwe n’urugwiro kuri bose binafite igisobanuro mu kwizihiza uyu munsi.”
Ubwo hizihizwaga uyu munsi, Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Musa yashimiye Leta y’u Rwanda ku bw’umutekano uri mu Gihugu, avuga ko ari wo musingi wa byose, ndetse ari na wo utuma abo muri iri dini babasha kwizihiza umunsi nk’uyu.
Yagize ati “Iyo umutekano uhari, bwa bukungu na ya mafunguro na bwa bukire ni bwo bituryohera, kuko ntawaryoherwa n’amafunguro ari munsi y’intambara, ari munsi y’amasasu. Ubwo bukungu ntacyo bwamara nta n’uburyohe wagira, ni yo mpamvu intumwa y’Imana Ibrahim yabanje gusaba ingabire y’umutekano.”
Sheikh Sindayigaya Musa kandi yibukije Abayisilamu bo mu Rwanda ko Abanyarwanda bagiye kwinjira mu cyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba kuzubahiriza gahunda zose ziteganyijwe muri ibi bihe, kandi bakanaba hafi abarokotse Jenoside.
RADIOTV10