Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Perezida mushya ubayeho muto muri Sénégal

radiotv10by radiotv10
27/03/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yageneye ubutumwa Perezida mushya ubayeho muto muri Sénégal
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rurimi rw’Igifaransa, Perezida Paul Kagame yashimiye Bassirou Diomaye Faye watorewe kuyobora Igihugu cya Sénégal ku myaka 44 y’amavuko, asimbuye Macky Sall w’imyaka 62 wasoje manda ze.

Intsinzi ya Bassirou Diomaye Faye yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2024, aho Komisiyo y’Amatora yatangaje ko ari we wegukanye intsinzi ku majwi 53.7%.

Ni nyuma y’amatora yabaye mu cyumweru gishize, aho n’ubundi ibarura ry’amajwi y’agateganyo, ryagaragazaga ko ari we uri imbere mu bakandida 19 bahataniraga umwanya wo gusimbura Macky Sall warangije manda ze.

Mu butumwa Perezida Paul Kagame yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze bwite, yashimiye Diomaye Faye ndetse n’Abanya- Sénégal ku bw’aya matora yagenze neza.

Yagize ati “Ndashimira byimazeyo Bassirou Diomaye Faye ku bwo gutorerwa umwanya wa Perezida wa Sénégal.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje agira ati “Intsinzi yanyu ni gihamya itajegajega y’icyizere Abanya- Sénégal bagufitiye, kandi ndanashimira uburyo amatora yabaye mu mahoro.”

Perezida Kagame kandi yaboneyeho kwizeza Perezida mushya wa Sénégal ko u Rwanda rwiteguye kuzakorana na we ndetse no gukomeza kwagura umubano hagati y’Ibihugu byombi.

Bassirou Diomaye Faye yatorewe kuyobora Senegal

Perezida Kagame ashimiye Diomaye Faye mu gihe n’abandi bayobozi n’imiryango mpuzamahanga bakomeje kumushimira, ndetse na Macky Sall yasimbuye, akaba yashimiye intsinzi ye.

Macky Sall wasoje manda ze, na we mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko mbere na mbere yishimira uburyo amatora yagenze, ndetse akaba anashimira uwegukanye intsinzi.

Yagize ati “Ndashimiye Bassirou Diomaye Faye ku bwo kuba imibare igaragaza ari we wegukanye intsinzi. Ibi birashimangira Demokarasi muri Sénégal.”

Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF, na wo washimiye intsinzi ya Bassirou Diomaye Faye, mu butumwa watanze kuri uyu wa Kabiri.

Ubutumwa bw’uyu Muryango uyobowe n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, buvuga ko yakurikiraniraga hafi uburyo amatora muri Sénégal yateguwe ndetse n’uburyo yagenze, kandi ko abyishimira.

Ubu butumwa bugakomeza bugira buti “Yifuje kandi gushimangira ko Sénégal nk’Igihugu cya bamwe mu batangije OIF, Léopold Sédar Senghor ndetse na Perezida Abdou Diouf wayoboye OIF mu myaka myinhsi, akanagira uruhare mu mateka akomeye mu kubaho kwa  Francophonie.”

Ubu butumwa bukomeza buvuga ko Louise Mushikiwabo “Ashimira ubuyobozi ndetse n’Abanya- Sénégal bose ku bw’amatora yabaye mu mahoro n’ituze.”

Bassirou Diomaye Faye watsindiye amatora yo kuyobora Sénégal, ni umwe mu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho, wari ufite abayoboke benshi, ndetse akaba yatowe amaze igihe gito afunguwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

Imirwano ya M23 na FARDC yongeye kumvikanamo imbunda n’ibisasu bya rutura

Next Post

Kayonza-Mukarange: Begereje Kwibuka ariko hari abamaze imyaka 30 mu rujijo

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza-Mukarange: Begereje Kwibuka ariko hari abamaze imyaka 30 mu rujijo

Kayonza-Mukarange: Begereje Kwibuka ariko hari abamaze imyaka 30 mu rujijo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.