Friday, April 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yageneye ubutumwa UCI yemeye ko Shampiyona y’Isi y’Amagare ibera mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
25/09/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yageneye ubutumwa UCI yemeye ko Shampiyona y’Isi y’Amagare ibera mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yashimiye Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) kuba ryarahisemo ko Shampiyona y’Isi ibera mu Rwanda, ndetse akaba ari no ku nshuro ya mbere ibereye ku Mugabane wa Afurika, bikaba bishimangira intambwe nziza itewe.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 25 Nzeri 2025, ubwo yafunguraga ku Mugaragaro Inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare (UCI) ibaye ku nshuro y’ 194 iakaba ibaye mu gihe n’ubundi mu Rwanda hari kubera Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul kagame yashimiye ubuyobozi bwa UCI bwemeye ko ibi bikorwa byose byose bibera mu Rwanda.

Ati “Mbere na mbere ndashaka kubanza gushimira UCI iyobowe na David Lappartient, guhitamo Igihugu cyacu cy’u Rwanda ngo cyakire Inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare (UCI), ndetse n’irushanwa ry’isi ry’amagare ribaye ku nshuro y’194. 

Isabukuru y’imyaka 125 ya UCI ni intambwe ikomeye cyane, ibirushijeho kuba byiza ni uko ari ubwa mbere ibi bikorwa bibereye muri Afurika. Dutewe ishema no kuba dufite Ibihugu 108 biri guhatana ibi bigaragaza ubwitabire mpuzamahanga budasanzwe. Muri Afurika honyine dufite Ibihugu 36 biri guhatana, uyu akaba umubare munini w’Ibihugu byitabiriye mu mateka ya Afurika. Twishimiye abakinnyi n’abafana bavuye hafi na kure kugira ngo babe bari hano.”

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko siporo ibonwa nk’umusemburo wo gutera imbere n’amahirwe byumwihariko ku Mugabane wa Afurika.

Ati “Ku Mugabane wose wa Afurika Mu bice bitandukanye bya Afurika, amagare amaze igihe ari uburyo bwo gutwara ibintu no kwifashishwa mu buzima busanzwe. Mu Rwanda, natwe twashoye imari kugira ngo duteze imbere umukino w’amagare. Ndashaka gushimira abafatanyabikorwa twakoranye ngo bigerweho. Izo mbaraga zatumye Tour du Rwanda iba rimwe mu masiganwa akomeye muri Afurika ndetse byashyize ifatizo ku iterambere ry’umukino.

Muri uyu mwaka twafunguye satellite eshatu za UCI bituma u Rwanda ruba Igihugu cya kabiri muri Afurika kizifite, ndetse ubu abakinnyi benshI b’umukino w’amagare bo kuri uyu mugabane batangiye kuhitoreza ndetse babasha kubona ibyangombwa byose bibafasha bizatuma bagera ku rwego rwisumbuye.

Tubona siporo nk’umusemburo wo gutera imbere n’amahirwe ndetse kwakira ibikorwa biri ku rwego rw’Isi nk’ibi byihutisha iterambere, ndetse bigakuba inyungu ibivamo.”

Perezida wa UCI, David Lappartient yashimiye Perezida Paul Kagame ndetse avuga ko ibi bihe bazahora babyibuka.

Ati “Ibihugu 132 biri imbere yanjye hano, byansabye kugushimira Perezida, hamwe n’u Rwanda, gutuma aya mateka agerwaho. Kubera iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare y’akataraboneka, ntituzibagirwa ibihe twagiriye mu gihugu cyanyu cyiza.”

Shampiyona y’Isi y’Amagare yatangiye ku cyumweru tariki ya 21 Nzeri 2025 ikaba izarangira tariki 28 Nzeri 2025.

Perezida Kagame yafunguye Inteko Rusange ya UCI
David Lappartient yashimiye Perezida Paul Kagame

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 11 =

Previous Post

Huye: Abanyerondo barashyirwa mu majwi kuba ari bo bihishe inyuma y’ibyo bashinzwe kurwanya

Next Post

Amagare-Kigali: Umufaransakazi atumye Indirimbo yubahiriza u Bufaransa iririmbirwa mu Rwanda

Related Posts

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

by radiotv10
10/04/2026
0

Ubuyobozi bwa Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za America, bwemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi buzajya bwifatanya...

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

by radiotv10
10/04/2026
1

Tariki 10 Mata 1994 wari umunsi wa kane wa Jenoside yakorewe Abatutsi, waranzwe n’ubwicanyi bukomeye bwabereye mu bice binyuranye by’Igihugu,...

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

by radiotv10
10/04/2026
0

Abatuye mu isantere ya Shuni iherereye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, binubira umuco wo 'kuzitura', bavuga ko...

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

by radiotv10
10/04/2026
0

Umuyobozi w’Umujyi wa Toronto muri Canada yatangaje ku mugaragaro ko tariki 07 Mata ari umunsi mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakewe...

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

by radiotv10
10/04/2026
0

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu barokotse Jenoside batuye mu...

IZIHERUKA

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi
AMAHANGA

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

by radiotv10
10/04/2026
0

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

10/04/2026
10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/2026
Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

10/04/2026
Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

10/04/2026
Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

10/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amagare-Kigali: Umufaransakazi atumye Indirimbo yubahiriza u Bufaransa iririmbirwa mu Rwanda

Amagare-Kigali: Umufaransakazi atumye Indirimbo yubahiriza u Bufaransa iririmbirwa mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.