Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yageneye ubutumwa UCI yemeye ko Shampiyona y’Isi y’Amagare ibera mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
25/09/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yageneye ubutumwa UCI yemeye ko Shampiyona y’Isi y’Amagare ibera mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yashimiye Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) kuba ryarahisemo ko Shampiyona y’Isi ibera mu Rwanda, ndetse akaba ari no ku nshuro ya mbere ibereye ku Mugabane wa Afurika, bikaba bishimangira intambwe nziza itewe.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 25 Nzeri 2025, ubwo yafunguraga ku Mugaragaro Inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare (UCI) ibaye ku nshuro y’ 194 iakaba ibaye mu gihe n’ubundi mu Rwanda hari kubera Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul kagame yashimiye ubuyobozi bwa UCI bwemeye ko ibi bikorwa byose byose bibera mu Rwanda.

Ati “Mbere na mbere ndashaka kubanza gushimira UCI iyobowe na David Lappartient, guhitamo Igihugu cyacu cy’u Rwanda ngo cyakire Inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare (UCI), ndetse n’irushanwa ry’isi ry’amagare ribaye ku nshuro y’194. 

Isabukuru y’imyaka 125 ya UCI ni intambwe ikomeye cyane, ibirushijeho kuba byiza ni uko ari ubwa mbere ibi bikorwa bibereye muri Afurika. Dutewe ishema no kuba dufite Ibihugu 108 biri guhatana ibi bigaragaza ubwitabire mpuzamahanga budasanzwe. Muri Afurika honyine dufite Ibihugu 36 biri guhatana, uyu akaba umubare munini w’Ibihugu byitabiriye mu mateka ya Afurika. Twishimiye abakinnyi n’abafana bavuye hafi na kure kugira ngo babe bari hano.”

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko siporo ibonwa nk’umusemburo wo gutera imbere n’amahirwe byumwihariko ku Mugabane wa Afurika.

Ati “Ku Mugabane wose wa Afurika Mu bice bitandukanye bya Afurika, amagare amaze igihe ari uburyo bwo gutwara ibintu no kwifashishwa mu buzima busanzwe. Mu Rwanda, natwe twashoye imari kugira ngo duteze imbere umukino w’amagare. Ndashaka gushimira abafatanyabikorwa twakoranye ngo bigerweho. Izo mbaraga zatumye Tour du Rwanda iba rimwe mu masiganwa akomeye muri Afurika ndetse byashyize ifatizo ku iterambere ry’umukino.

Muri uyu mwaka twafunguye satellite eshatu za UCI bituma u Rwanda ruba Igihugu cya kabiri muri Afurika kizifite, ndetse ubu abakinnyi benshI b’umukino w’amagare bo kuri uyu mugabane batangiye kuhitoreza ndetse babasha kubona ibyangombwa byose bibafasha bizatuma bagera ku rwego rwisumbuye.

Tubona siporo nk’umusemburo wo gutera imbere n’amahirwe ndetse kwakira ibikorwa biri ku rwego rw’Isi nk’ibi byihutisha iterambere, ndetse bigakuba inyungu ibivamo.”

Perezida wa UCI, David Lappartient yashimiye Perezida Paul Kagame ndetse avuga ko ibi bihe bazahora babyibuka.

Ati “Ibihugu 132 biri imbere yanjye hano, byansabye kugushimira Perezida, hamwe n’u Rwanda, gutuma aya mateka agerwaho. Kubera iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare y’akataraboneka, ntituzibagirwa ibihe twagiriye mu gihugu cyanyu cyiza.”

Shampiyona y’Isi y’Amagare yatangiye ku cyumweru tariki ya 21 Nzeri 2025 ikaba izarangira tariki 28 Nzeri 2025.

Perezida Kagame yafunguye Inteko Rusange ya UCI
David Lappartient yashimiye Perezida Paul Kagame

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − eight =

Previous Post

Huye: Abanyerondo barashyirwa mu majwi kuba ari bo bihishe inyuma y’ibyo bashinzwe kurwanya

Next Post

Amagare-Kigali: Umufaransakazi atumye Indirimbo yubahiriza u Bufaransa iririmbirwa mu Rwanda

Related Posts

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

IZIHERUKA

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi
MU RWANDA

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amagare-Kigali: Umufaransakazi atumye Indirimbo yubahiriza u Bufaransa iririmbirwa mu Rwanda

Amagare-Kigali: Umufaransakazi atumye Indirimbo yubahiriza u Bufaransa iririmbirwa mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.