Perezida Kagame yageze muri Congo Brazzaville mu ruzinduko rw’iminsi itatu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yageze muri Repubulika ya Congo (Congo-Brazzaville) mu ruzinduko rw’iminsi itatu yakirwa na mugenzi we Denis Sassou N’guesso.

Perezida Paul Kagame yageze muri Repubulika ya Congo nyuma y’iminsi mice ibiro by’Umukuru w’iki Gihugu bitangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata 2022 atangira uruzinduko rw’iminsi itatu muri iki Gihugu.

Izindi Nkuru

Ubutumwa bwatambutse kuri Twitter y’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, buvuga ko Perezida Kagame yamaze kugera Brazzaville muri Repubulika ya Congo, yakirwa na mugenzi we Denis Sassou N’guesso.

Itangazo rya Perezidansi ya Repubulika ya Congo ryagiye hanze mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ryavuze ko Perezida Kagame Paul agiye muri iki Gihugu ku butumire bwa mugenzi we Deniss Sassou N’guesso.

Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame azatanga ikiganiro mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Congo.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we Denis Sassou N’guesso, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, bazasura agace ka Oyo.

Perezida Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we Denis Sassou N’guesso

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru