Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yageze muri Niger yakiranwa urugwiro mu muco gakondo (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
25/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUKUNGU
0
Perezida Kagame yageze muri Niger yakiranwa urugwiro mu muco gakondo (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yageze i Niamey muri Niger aho yitabiriye Inteko Idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yiga ku bijyanye no guteza imbere inganda n’ubukungu, inatangirwamo raporo y’uko isoko rusange rya Afurika rihagaze nyuma yuko ritangiye kugeragerezwa mu Bihugu birimo u Rwanda.

Perezida Paul Kagame yageze muri Niger kuri uyu wa Kane tariki 24 Ugushyingo 2022 nkuko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Iyi Nteko idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yayoborwa na Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum, igamije kwiga ku iterambere ry’Inganda ndetse n’iry’ubukungu.

Iyi Nteko idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabimburiwe n’inama yabereye muri Niger muri iki cyumweru yigaga ku kongerera ubushobozi abagore bo muri Afurika mu bijyanye n’inganda, yanitabiriwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome.

Iyi nama yaganiriwemo uburyo hashyirwaho amahirwe angana ku bagore n’abagabo mu bijyanye n’ishoramari ry’inganda, ahagaragajwe ko hakenewe ko Ibihugu byo muri Afurika bishyiraho politiki zorohereza abari n’abategarugori.

Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome kandi yagarutse ku isoko rusange rya Afurika ryatangijwe mu mezi abiri ashize, aho ryatangiye kugeragerezwa mu Bihugu birindwi birimo n’u Rwanda.

Yagize ati “Biri no mu byaganiriweho cyane ejo harimo n’ibindi bitandukanye bijyanye no koroshya ubucuruzi, ariko iyo gahunda icyo ishaka kugeraho ni ukugira ngo turebe imbogamizi zagaragara iyo abantu batangiye gucuruza bagendeye ku bisabwa.”

Yakomeje agira ati “Kugeza ubu ni bwo tugitangira koko nta gihe kinini kirashira kuko hagiye gushira amezi abiri ari bwo dutangije ku mugaragaro muri Ghana ari na bwo ejo [yavugaga uyu munsi ku wa Gatanu] tuzatanga raporo ku bakuru b’Ibihugu kugira ngo tugaragaze ibirimo, ariko icyagendeweho cyane kirimo gikorwa ni ukuvanaho imbogamizi zitandukanye zishobora gutuma Ibihugu bidacuruzanya n’ibindi.”

Amasezerano ashyiraho iri soko rusange rya Afurika yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda muri Werurwe 2018 mu Nteko Rusange ya Afurika Yunze Ubumwe, ubwo Perezida Kagame yari ayoboye uyu muryango.

Perezida Paul Kagame ubwo yari ageze i Niamey

Yakiriwe mu buryo bw’umuco wa Niger
Abanya-Niger bishimiye gusurwa n’Umukuru w’u Rwanda

Umukuru w’u Rwanda yitabiriye iyi nteko rusange

Umukuru w’u Rwanda ari kumwe na bagenzi be

Photos © Village Urugwiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 18 =

Previous Post

Inkuru nziza iturutse muri RwandAir ku bohereza ibicuruzwa hanze

Next Post

Ingoma y’u Bubiligi yakolinije u Rwanda, DRC n’u Burundi yasabiwe gufatirwa ibihano

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingoma y’u Bubiligi yakolinije u Rwanda, DRC n’u Burundi yasabiwe gufatirwa ibihano

Ingoma y’u Bubiligi yakolinije u Rwanda, DRC n’u Burundi yasabiwe gufatirwa ibihano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.