Friday, October 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku byemezo bya Trump byo guhagarikira inkunga Afurika

radiotv10by radiotv10
12/05/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyatangajwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America byo guhagarikira inkunga Ibihugu bya Afurika, bidakwiye guca intege uyu Mugabane kuko kuva cyera wahoranye amahirwe yatuma utera imbere, ahubwo ko ukwiye gushyira imbere imikoranire no guhuza imbaraga.

Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro yatangiye mu Nama Africa CEO Forum iri kubera i Abidjan muri Côte d’Ivoire yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu binyuranye byo ku Mugabane wa Afurika.

Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yabajijwe ku byo yigeze gutangaza ko ashyigikiye bimwe mu byemezo byariho bifatwa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, byo gukuriraho zimwe mu nkunga Ibihugu bya Afurika, niba akibishyigikiye.

Perezida Kagame avuga ko ibyo Perezida Trump yavuze n’ibyemezo yafashe bikwiye kureberwa mu ndorererwamo y’amateka y’ibiriho n’ibyatambutse.

Ati “Yaba ari ibyo Perezida Trump yafashemo ibyemezo cyangwa undi uwo ari we wese ashobora kuzemeza mu bihe bya vuba biri imbere, hari amateka y’ibyo twanyuzemo mu binyejana byatambutse nka Afurika.

Ntabwo ari ibintu umuntu yavuga ngo arabyuka mu gitondo kimwe ngo kubera ibyo umuntu umwe yakoze ngo bitugireho ingaruka, twakagombye kuba twarubatse uburyo bwadufasha mu byo dukeneye gukora kugira ngo Afurika yigire ndetse n’uburyo yakorana n’indi Migabane n’ibindi Bihugu.”

Perezida Kagame yavuze ko ibyemezo byafashwe na Trump, ari nk’uko n’undi wese yakwibutsa Afurika ko igomba kwigira ntitegereze ak’imuhana nk’uko uyu Mugabane wakunze kubaho mu bihe birebire byatambutse.

Ati “Kandi hari amahirwe menshi, duhora tuvuga amahirwe ari ku Mugabane wacu, ariko iyo dusuzumye ibiva muri ayo mahirwe, hazamo ikibazo kandi ibyo ni twe bigiraho ingaruka nk’Umugabane nk’abaturage b’uyu Mugabane […] rero ntabwo dukwiye gukomeza kurambiriza ku byo abandi bariho bavuga, bariho bakora kuri twe, dukwiye gutahiriza umugozi umwe ndetse tukanakorana n’ibindi Bihugu bifite aho bigeze bishobora kuduha ibyo dukeneye na byo tukabiha ibyo bikeneye.”

Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi Umugabane wa Afurika ugenda ugeraho

RADIOTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − four =

Previous Post

U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

Next Post

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

Related Posts

Rutsiro: Ibyabanjirije inkuru y’akababaro ku mugabo n’umwana we muto birakekwa ko ari byo nyirabayazana

Rutsiro: Umugabo wari wagiye kwivuza yatashye yakirwa n’inkuru y’incamugongo

by radiotv10
24/10/2025
0

Umugore w’imyaka 26 wo mu Murenge wa Gihango yakubiswe n’inkuba ahita yitaba Imana ubwo umugabo we yari yagiye kwivuza, yataha...

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

by radiotv10
24/10/2025
0

Musirikare Obed wari umukinnyi w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Muganza Trainning center ibarizwa mu kiciro cya gatatu mu Rwanda wageragezaga kwambuka   Rusizi...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

by radiotv10
24/10/2025
0

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko, ababwira ko na we byamushimishije, anabifuriza umugisha. Kuri...

Are workplaces in Rwanda becoming more Gender-Inclusive?

Are workplaces in Rwanda becoming more Gender-Inclusive?

by radiotv10
24/10/2025
0

In Rwanda today, the idea of gender inclusion at work is growing stronger. This means giving both men and women...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
24/10/2025
3

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

IZIHERUKA

Rutsiro: Ibyabanjirije inkuru y’akababaro ku mugabo n’umwana we muto birakekwa ko ari byo nyirabayazana
MU RWANDA

Rutsiro: Umugabo wari wagiye kwivuza yatashye yakirwa n’inkuru y’incamugongo

by radiotv10
24/10/2025
0

Trump yavuze icyumvikana nk’igitangaza kidasanzwe azakora naramuka yongeye gutorwa

Ingaruka z’ibihano bishya bya Trump zahise zigaragaza ku isoko ry’igicuruzwa gifatiye runini byinshi ku Isi

24/10/2025
Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

24/10/2025
Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

24/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

24/10/2025
Are workplaces in Rwanda becoming more Gender-Inclusive?

Are workplaces in Rwanda becoming more Gender-Inclusive?

24/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu biganiro

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rutsiro: Umugabo wari wagiye kwivuza yatashye yakirwa n’inkuru y’incamugongo

Ingaruka z’ibihano bishya bya Trump zahise zigaragaza ku isoko ry’igicuruzwa gifatiye runini byinshi ku Isi

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.