Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yahawe igihembo gikomeye ku Mugabane wa Afurika

radiotv10by radiotv10
25/10/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yahawe igihembo gikomeye ku Mugabane wa Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yabaye Umunyafurika w’Umwaka wa 2024, mu bihembo bizwi nka AABLA (All Africa Business Leaders Awards) bitangwa ku bufatanye n’Igitangazamakuru CNBC Africa.

Perezida Kagame yahawe iki gihembo cy’Umunyafurika w’Intangarugero muri Politiki n’Ubucuruzi, kubera uruhare agira mu kuzana impinduka nziza mu burucuruzi bwo ku Mugabane wa Afurika.

Ni igihembo yatsindiye kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024, cyatangiwe i Johannesburg muri Afurika, cyashyikirijwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Emmanuel Hategeka.

Amb. Emmanuel Hategeka, ubwo yakiraga iki gihembo, yavuze ko “mu izina rya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ni iby’agaciro gakomeye kwakira iki gihembo, Nyakubahwa Perezida atuye iki gihembo amamiliyoni y’abagabo, abagore n’urubyiruko bakoresha imbaraga mu gutuma Afurika ikomeza guhagarara neza.”

Ambasaderi Emmanuel Hategeka yaboneyeho kandi gushimira abategura ibi bihembo, aboneraho gusaba Abanyafurika gukomeza gushyira hamwe mu kugera ku ntego zabo bakoresheje guhanga udushya no gukomeza gutanga urugero ku rubyiruko n’abazavuka mu bihe biri imbere.

Ati “Dushyize hamwe, dushobora kubaka Afurika atari iza ku isonga gusa, ahubwo ikaba na Afurika yigenera ahazaza hayo ku Isi.”

Ubuyobozi bw’abategura ibi bihembo, bwavuze ko Perezida Paul Kagame yatsindiye Igihembo cy’Umunyafurika w’umwaka wa 2024 kubera uruhare rwe nk’umuntu ku giti cye, agira mu kuzamura imyumvire yo kwigira k’Umugabane wa Afurika.

Ubu buyobozi bugira buti “Umuhate we mu kugera ku ntego n’impinduka mu miyoborere, biduha urugero rwiza mu kubyaza umusaruro amahirwe dufite nk’Umugabane wacu.”

Ni igihembo Perezida Paul Kagame yagenewe ari muri Samoa mu Nama ya CHOGM y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango wa Commonwealth, aho yanasoje manda ye y’imyaka ibiri nk’Umuyobozi Mukuru w’uyu Muryango.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × four =

Previous Post

Menya urutonde rw’abakinnyi bahataniye ibihembo muri ruhago ya Afurika n’Ibihugu bakomokamo

Next Post

Amakuru agezweho: Hatangajwe amabwiriza mashya yo kwirinda Marburg mu bigo by’amashuri

Related Posts

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

IZIHERUKA

Simple steps you can follow to build real confidence
MU RWANDA

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho: Hatangajwe amabwiriza mashya yo kwirinda Marburg mu bigo by’amashuri

Amakuru agezweho: Hatangajwe amabwiriza mashya yo kwirinda Marburg mu bigo by’amashuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple steps you can follow to build real confidence

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.