Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yahaye igisubizo kinejeje uwifuje ko yazakorera siporo no mu Ntara

radiotv10by radiotv10
23/01/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yahaye igisubizo kinejeje uwifuje ko yazakorera siporo no mu Ntara
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yasubije uwibifuje ko yazakorera siporo mu Ntara, avuga ko bitinde bitebuke bizaba, ndetse abaza abantu Intara bifuza ko yazatangiriramo.

Kuri iki Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakoranye Siporo rusange n’Abanyakigali.

Iyi siporo yakurikiwe n’ifoto yakunzwe na benshi ya Perezida Paul Kagame na Madamu bari muri iyi siporo bishimye bakora siporo n’abaturage.

Umwe mu batanze ibitekerezo ku mashusho ya Perezida Kagame na Madamu bari muri siporo, yagaragaje ko yifuza kubona Umukuru w’u Rwanda yagiye gukorera siporo mu Ntara.

Gutinda suguhera…..bizashoboka bitaraba cyera …..Inama: Tuzatangirire muyihe Ntara!?? 🙂

— Paul Kagame (@PaulKagame) January 22, 2023

Uyu witwa Placide Art Rwanda Tm PK kuri Twitter, yagize ati “Mbega uko byaba byiza basi natwe mu Ntara badusuye tugakorera Sport hamwe nta kiza nkabyo.”

Perezida Paul Kagame wahise asubiza uyu muturage, yagize ati “Gutinda suguhera…..bizashoboka bitaraba cyera …..Inama: Tuzatangirire muyihe Ntara!?? :)”

Placide yahise asubiza umukuru w’u Rwanda ati “Mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze dukunda sport rusange cyane twifuza Nyakubahwa ko Mwabanza iwacu ariko aho mwahitamo hose mu Ntara twakwishimira ko Abanyarwanda bishimye ariko iwacu murabona ko ingeri zose twishyimye.”

Perezida Kagame akunze kwitabira iyi siporo rusange iba kabiri mu kwezi mu Mujyi wa Kigali, akayikorana n’abaturage ndetse akaboneraho no kubaramutsa, na bo bakamugaragariza urugwiro basanzwe bamufitiye kubera ibyiza akomeje kubagezaho.

Perezida Kagame na Madamu muri Car Free day

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + two =

Previous Post

Volleyball: Uwakiniye ikipe y’Igihugu mu myaka 12 yakorewe igikorwa cyamukoze ku mutima

Next Post

Kigali: Inkongi itunguranye yibasiye amacumbi y’abanyeshuri ubwo bari mu masomo

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Inkongi itunguranye yibasiye amacumbi y’abanyeshuri ubwo bari mu masomo

Kigali: Inkongi itunguranye yibasiye amacumbi y’abanyeshuri ubwo bari mu masomo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.