Thursday, January 1, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yahaye inshingano nshya Col Gatarayiha, aha ipeti rya Lt.Colonel Abasirikare 460

radiotv10by radiotv10
17/12/2021
in MU RWANDA
0
Perezida Kagame yahaye inshingano nshya Col Gatarayiha, aha ipeti rya Lt.Colonel Abasirikare 460
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yagize Col François Regis Gatarayiha Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ubutasi mu gisirikare, anazamura mu mapeti abasirikare batandukanye barimo 460 bari ba Major bahawe ipeti rya Lieutenant Colonel.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021.

Iri tangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika Akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashyizeho Col François Regis Gatarayiha nk’Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Ubutasi mu Gisirikare n’Umuyobozi w’ishami ry’Ikoranabuhanga.

Col François Regis Gatarayiha wabaye umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka kuva muri 2018, mu ntangiro za Nzeri 2021 yari yazamuwe mu mapeti aho yari yavuye kuri Lieutenant Colonel agahabwa ipeti rya Colonel ndetse agahita anagirwa Umuyobozi w’Ishami ry’Itumanaho n’Umutekano mu by’Ikoranabuhanga muri RDF.

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo rivuga kandi ko kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare 460 bari bafite ipeti rya Major bakaba bahawe ipeti rya Lieutenant Colonel.

Abandi basirikare bazamuwe mu mapeti, barimo 472 bari bafite ipeti rya Captain bakaba bahawe ipeti rya Major.

Yanazamuye abasirikare 12 690 bari bafite ipeti rya Private, abaha ipeti rya Corporal naho 2 836 bari bafite ipeti rya Corporal bahabwa ipeti rya Sergeant.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 − 4 =

Previous Post

Kigali: Abatwara ibinyabiziga barifuza ko amajile y’Abapolisi yashyirwaho amazina yabo

Next Post

Uwavuze ko ubukwe bwe abufata nk’ibirori by’isabukuru yahishuye ko uwo basezeranye asanganywe abagore bane

Related Posts

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka bikekwa ko yari yacitse feri,...

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu butumwa busoza umwaka wa 2025, Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko uyu mwaka waranzwe n’urusobe rw’ibyiza n’ibitari byiza, ariko...

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

by radiotv10
01/01/2026
0

Feeling happy doesn’t always have to depend on what happens around you. Scientists say you can actually train your brain...

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

by radiotv10
31/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, avuga ko ihagarikwa rya Général Major Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Igisirikare...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

by radiotv10
31/12/2025
0

Umunyamategeko wunganira abandi mu manza waburanishwaga n'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku cyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 15, yagihamijwe akatirwa...

IZIHERUKA

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka
MU RWANDA

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

by radiotv10
01/01/2026
0

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

01/01/2026
Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

01/01/2026
12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

01/01/2026
Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

31/12/2025
Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

31/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwavuze ko ubukwe bwe abufata nk’ibirori by’isabukuru yahishuye ko uwo basezeranye asanganywe abagore bane

Uwavuze ko ubukwe bwe abufata nk’ibirori by’isabukuru yahishuye ko uwo basezeranye asanganywe abagore bane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.