Perezida Paul Kagame avuga ko abashinja u Rwanda ibinyoma ko rwiba amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakwiye guhagaragara kuko na rwo ubwarwo ruyafite ndetse amwe akaba ari meza kurusha kure ayo muri Congo ndetse n’ahandi hose ku Isi.
Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Werurwe 2023 ubwo yagiranaga ikiganiro n’Abanyamakuru cyagarutse ku bibazo bimaze iminsi biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakunze gushinja u Rwanda ibinyoma bitandukanye, birimo kuvuga ko rufasha umutwe wa M23 ndetse ngo no gukoresha uyu mutwe ngo rubashe kwiba amabuye y’agaciro.
Umukuru w’u Rwanda yongeye kugaruka ku muzi w’ikibazo nyirizina kiri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gishingiye ku mutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi bakajya kuyikomereza muri kiriya Gihugu bahungiyemo.
Ibi ni na byo byatumye havuka umutwe wa M23 wo kurwanya ubwicanyi n’itotezwa bikorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bikorwa n’imitwe irimo FDLR inaza ku isonga ikaba inashyigikiwe n’ubutegetsi bwa Congo.
Perezida Kagame agaruka ku bindi birego byakunze gushinjwa u Rwanda ko rujya muri Congo kwibayo amabuye y’agaciro, yagize ati “ayo mabuye y’agaciro ko yahozeho cyera kuki Abanyekongo ubwabo batayabyaza umusaruro.”
Yahise aboneraho kuvuga ko ayo mabuye bavuga ko aba muri Congo no mu Rwanda ahari, ati “Ese murabizi ko hano naho dufite amabuye y’agaciro? Ntabwo ari menshi nko muri Congo ariko turayafite.”
Avuga ko nk’ayo mu bwoko bwa coltan akunze no gushinjwa u Rwanda, na ho ahari kandi menshi “meza kurushya kure iy’ahandi hose harimo no muri Congo.”
Yavuze ko n’abantu bakoze ubushakashatsi babyibonera kuko amabuye y’agaciro yo muri ubu bwoko bwa Coltan afite ubwiza bwa buri hagati ya 40% na 60%, mu gihe ayo muri congo ari hagati ya 20 na 30%.
Ngo na Zahabu birirwa baririmba, ntabwo ari umwihariko wa Congo kuko mu myaka ishize ubwo RPF-Inkotanyi yarwanaga urugamba rwo kubohora u Rwanda, hari amabuye ya Zahabu yabonetse mu Rwanda mu gice cy’Amajyaruguru ahazwi nko mu Miyove.
Ati “Twagiye dutora Zahabu ubwo abari mu bihuru bategereje umwanzi, bagiye batoragura Zahabu aho ngaho. Ntabwo ari ugukabya, rwose dufite zahabu kandi irahari muri Miyove.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko izi nkuru zose zihimbwa zigamije kuyobya uburari ku kibazo nyirizina gihari.
Yagarutse ku bitero bya FDLR yagiye igaba mu Rwanda muri 2019, avuga ko yabaga ifite ibikoresho yahawe na Guverinoma ya Congo, aboneraho kwibutsa ko nta na rimwe uzashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ngo bimuhire.
Yavuze ko ntacyo u Rwanda rushobora kungukira mu kuba Igihugu cy’igituranyi cyabura amahoro, bityo ko ruhora rwifuriza amahoro ibindi Bihugu kuko“Twabuze amahoro igihe kinini, tuzi igisobanuro cyayo kandi tuzi ikiguzi cyayo.”
U Rwanda kandi rumaze iminsi ruvuga ku bushotoranyi bwakozwe na Congo inshuro nyinshi, aho rwagaragaje ko iki Gihugu cy’igituranyi cyakomeje gushotora u Rwanda ngo kirushore mu ntambara bityo kikabona uruhengekero rw’ibyo kirushinja, kandi ko na rwo rwiteguye kurwana intamba yose rwashorwaho.
RADIOTV10