Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yahishuye ikitazwi ku Rwanda gikwiye gucecekesha abarubeshyera kwiba Zahabu Congo

radiotv10by radiotv10
02/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUKUNGU
0
Perezida Kagame yahishuye ikitazwi ku Rwanda gikwiye gucecekesha abarubeshyera kwiba Zahabu Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko abashinja u Rwanda ibinyoma ko rwiba amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakwiye guhagaragara kuko na rwo ubwarwo ruyafite ndetse amwe akaba ari meza kurusha kure ayo muri Congo ndetse n’ahandi hose ku Isi.

Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Werurwe 2023 ubwo yagiranaga ikiganiro n’Abanyamakuru cyagarutse ku bibazo bimaze iminsi biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakunze gushinja u Rwanda ibinyoma bitandukanye, birimo kuvuga ko rufasha umutwe wa M23 ndetse ngo no gukoresha uyu mutwe ngo rubashe kwiba amabuye y’agaciro.

Umukuru w’u Rwanda yongeye kugaruka ku muzi w’ikibazo nyirizina kiri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gishingiye ku mutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi bakajya kuyikomereza muri kiriya Gihugu bahungiyemo.

Ibi ni na byo byatumye havuka umutwe wa M23 wo kurwanya ubwicanyi n’itotezwa bikorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bikorwa n’imitwe irimo FDLR inaza ku isonga ikaba inashyigikiwe n’ubutegetsi bwa Congo.

Perezida Kagame agaruka ku bindi birego byakunze gushinjwa u Rwanda ko rujya muri Congo kwibayo amabuye y’agaciro, yagize ati “ayo mabuye y’agaciro ko yahozeho cyera kuki Abanyekongo ubwabo batayabyaza umusaruro.”

Yahise aboneraho kuvuga ko ayo mabuye bavuga ko aba muri Congo no mu Rwanda ahari, ati “Ese murabizi ko hano naho dufite amabuye y’agaciro? Ntabwo ari menshi nko muri Congo ariko turayafite.”

Avuga ko nk’ayo mu bwoko bwa coltan akunze no gushinjwa u Rwanda, na ho ahari kandi menshi “meza kurushya kure iy’ahandi hose harimo no muri Congo.”

Yavuze ko n’abantu bakoze ubushakashatsi babyibonera kuko amabuye y’agaciro yo muri ubu bwoko bwa Coltan afite ubwiza bwa buri hagati ya 40% na 60%, mu gihe ayo muri congo ari hagati ya 20 na 30%.

Ngo na Zahabu birirwa baririmba, ntabwo ari umwihariko wa Congo kuko mu myaka ishize ubwo RPF-Inkotanyi yarwanaga urugamba rwo kubohora u Rwanda, hari amabuye ya Zahabu yabonetse mu Rwanda mu gice cy’Amajyaruguru ahazwi nko mu Miyove.

Ati “Twagiye dutora Zahabu ubwo abari mu bihuru bategereje umwanzi, bagiye batoragura Zahabu aho ngaho. Ntabwo ari ugukabya, rwose dufite zahabu kandi irahari muri Miyove.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko izi nkuru zose zihimbwa zigamije kuyobya uburari ku kibazo nyirizina gihari.

Yagarutse ku bitero bya FDLR yagiye igaba mu Rwanda muri 2019, avuga ko yabaga ifite ibikoresho yahawe na Guverinoma ya Congo, aboneraho kwibutsa ko nta na rimwe uzashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ngo bimuhire.

Yavuze ko ntacyo u Rwanda rushobora kungukira mu kuba Igihugu cy’igituranyi cyabura amahoro, bityo ko ruhora rwifuriza amahoro ibindi Bihugu kuko“Twabuze amahoro igihe kinini, tuzi igisobanuro cyayo kandi tuzi ikiguzi cyayo.”

U Rwanda kandi rumaze iminsi ruvuga ku bushotoranyi bwakozwe na Congo inshuro nyinshi, aho rwagaragaje ko iki Gihugu cy’igituranyi cyakomeje gushotora u Rwanda ngo kirushore mu ntambara bityo kikabona uruhengekero rw’ibyo kirushinja, kandi ko na rwo rwiteguye kurwana intamba yose rwashorwaho.

Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro n’Abanyamakuru

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + 12 =

Previous Post

Yagaragaje agahinda mu buryo budasanzwe kubera ibyo yakorewe n’ubuyobozi kandi ‘yaratanze ruswa ya 100.000Frw’

Next Post

Ibyo Congo ikunze kubwira M23 byerecyeye u Rwanda nayo yabibwiye FDLR

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyo Congo ikunze kubwira M23 byerecyeye u Rwanda nayo yabibwiye FDLR

Ibyo Congo ikunze kubwira M23 byerecyeye u Rwanda nayo yabibwiye FDLR

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.