Perezida Paul Kagame yakiriye ku meza abitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo by’Abikorera (Africa CEO Forum), barimo Perezida wa Kenya, uwa Mozambique, n’uwa Djibouti.
Ni umusangiro wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, ku munsi wa kabiri w’iyi Nama iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha amakuru y’iki gikorwa Perezida Kagame yakiriyemo Abayobozi Bakuru bitabiriye iyi Nama, bitangaza ko “Perezida Kagame yakiriye ku meza ku ifunguro ry’amanywa, Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, ndetse n’abandi bitabiriye Africa CEO Forum iri kubera i Kigali.”
Perezidansi y’u Rwanda ikomeza igira iti “Uyu musangiro w’ifunguro ry’amanywa witabiriwe na Perezida William Ruto wa Kenya, Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique, Perezida Ismail Omar Guelleh wa Djibouti, n’abayobozi b’Imiryango Mpuzamahanga, ndetse n’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byo mu bice bitandukanye ku Mugabane wa Afurika.”
Uyu musangiro wabaye mbere y’uko hasozwa iyi nama, mu gikorwa giteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu kiyoborwa na Perezida Paul Kagame.
Ubwo yatangizaga iyi Nama kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yibukije Ibihugu bya Afurika ko bishobora kugera ku byagezweho n’Ibindi Bihugu byo ku yindi Migabane, ariko ko kugira ngo bishoboke bisaba ubufatanye bw’Ibihugu, ndetse n’imikoranire hagati y’inzego za Leta, iz’Abikorera ndetse n’imiryango itari iya Leta.
RADIOTV10