Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yakiriye umuhuza mushya mu by’u Rwanda na Congo wanahuye na Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
22/04/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yakiriye umuhuza mushya mu by’u Rwanda na Congo wanahuye na Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yakiriye anagirana ibiganiro na mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé uherutse guhabwa inshingano zo kuba umuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, waje mu Rwanda nyuma y’iminsi micye anakiriwe na Perezida Félix Tshisekedi i Kinshasa.

Faure Essozimna Gnassingbé wasimbuye Perezida wa Angola, João Lourenço wari usanganywe izi nshingano zo kuba Umuhuza, yakiriwe na Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mata 2025.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, byatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere “Muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo uri mu nshingano yahawe na AU (Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe) nk’umuhuza mu makimbirane yo mu burasirazuba bwa DRC.”

Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, yakomeje itangaza ko Abakuru b’Ibihugu byombi “Bagananiriye ku ntambwe y’inzira z’ibiganiro by’akarere bigamije kugera ku mahoro arambye mu karere.”

Faure Essozimna Gnassingbé yaje mu Rwanda nyuma y’iminsi micye anagiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho mu cyumweru gishize tariki 16 Mata, yari yakiriwe na Perezida Félix Tshisekedi, na we bagiranye ibiganiro ku bibazo byo mu burasirazuba bwa DRC.

Icyo gihe Perezidansi ya DRC yatangaje ko Abakuru b’Ibihugu byombi, baganiriye ku bijyanye n’ibiganiro by’i Luanda n’iby’i Nairobi byamaze guhuzwa.

Icyo gihe Faure Essozimna Gnassingbé yagiye i Kinshasa yabanje kunyura muri Angola, aho yari yabanje guhura na mugenzi we w’iki Gihugu, João Lourenço yanasimbuye kuri izi nshingano z’ubuhuza hagati y’u Rwanda na DRC.

João Lourenço yifuje guhagarika izi nshingano kugira ngo yite ku zindi yahawe zo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ari na wo wahaye Gnassingbé izi nshingano zo kuba umuhuza hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa.

Ubwo Perezida Kagame yajyaga guha ikaze mugenzi we wa Togo
Perezida Kagame yakiriye anagirana ibiganiro na mugenzi we wa Togo wahawe inshingano z’ubuhuza mu bya DRC
Abakuru b’Ibihugu bari kumwe na bamwe mu bayobozi ku mpande zombi

 

Mu cyumweru gishize yari yanakiriwe na Perezida Tshisekedi wa Congo Kinshasa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 4 =

Previous Post

Ibyatangajwe ko Kabila wayoboye Congo ari mu bice bigenzurwa na M23 byavuzweho ukundi

Next Post

Ubutumwa bwa Perezida Kagame ku itabaruka rya Nyirubutungane Papa Francis

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bwa Perezida Kagame ku itabaruka rya Nyirubutungane Papa Francis

Ubutumwa bwa Perezida Kagame ku itabaruka rya Nyirubutungane Papa Francis

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.