Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyizeho abagize Guverinoma nshya nyuma yo gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya, aho benshi mu bari bayisanzwemo bayigarutsemo.
Aba bagize Guverinoma nshya batangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 24 Nyakanga 2025, nyuma yuko kuri uyu wa Gatatu Perezida Paul Kagame ashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya ari we Dr Justin Nsengiyumva wasimbuye Dr Edouard Ngirente wari umaze imyaka umunani kuri izi nshingano.
Bamwe mu Baminisitiri bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda, barimo Dominique Habimana wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Patrice Mugenzi wari umazeho amezi icyenda kuri uyu mwanya kuko yari yashyizweho mu kwezi k’Ukwakira 2024.
Barimo kandi Dr Bernadette Arakwiye wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije wasimbuye Dr Uwamariya Valentine wari wahawe izi nshingano kuva muri Kanama 2024 aho yari yabanje kunyura mu zindi Minisiteri, kuko yabaye Minisitiri w’Uburezi ndetse na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.
Mu bandi binjiye muri Guverinoma nshya batari bayisanzwemo, harimo Eng. Jean de Dieu Uwihanganye wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwa Remezo wigeze n’ubundi kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Ushinzwe Ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, nyuma akaza kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore.
RADIOTV10