Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane nyuma yuko manda y’abo yari yashyizeho irangiye, barimo babiri bagarutse muri Sena y’u Rwanda ndetse na Dr Uwamariya Valentine na Gasana Alfred; bombi babaye muri Guverinoma y’u Rwanda.
Aba Basenateri bashyizweho na Perezida Kagame nk’uko tubikesha Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA); ni Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr Uwamariya Valentine na Gasana Alfred.
Muri aba Basenateri bashyizweho na Perezida Kagame, babiri bari basanzwe muri Sena y’u Rwanda, ari bo Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode barangije manda yabo ya mbere.
Abandi, ni Dr Uwamariya Valentine wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda, aho yabaye Minisitiri w’Uburenzi, uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ndetse na Minisitiri w’Ibidukikije.
Ni mu gihe Gasana Alfred na we wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda, we yabaye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, na we akaba yinjiye muri Sena y’u Rwanda.
Mu Basenateri bari bashyizweho na Perezida Paul Kagame mu kwezi k’Ukwakira 2020, babiri ari bo André Twahirwa na Epiphanie Kanziza, bo ntibagarutse muri Sena y’u Rwanda.
Aba Basenateri kandi bashyizweho na Perezida nyuma y’icyumweru kimwe, Inteko Idasanzwe y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO) yateranye none ku wa Kabiri tariki 14 Ukwakira 2025 itoye abandi babiri bagomba kuyihagararira, ari bo Dr Frank Habineza, na Nkubana Alphonse uyobora Ishyaka ry’Ubwisungane bugamije Iterambere, PSP.
Aba Basentari batandatu batangirana n’abatorwa mu bundi buryo muri manda baba binjiyemo, aba bari basanzwe muri Sena, bagomba kurangiza manda yabo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukwakira 2025.




RADIOTV10