Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya ari we Dr Justin Nsengiyumva asimbuye Dr Edouard Ngirente wari umaze imyaka umunani muri izi nshingano.
Izi mpinduka z’ukuriye Guverinoma y’u Rwanda, zatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nyakanga 2025.
Itangazo ritangaza Minisitiri w’Intebe mushya, rigira riti “Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika, amaze gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya ariwe Dr. Justin Nsengiyumva.”
Dr Justin Nsengiyumva asimbuye Dr Edouard Ngirente wari Minisitiri w’Intebe kuva muri 2017, aho yari yarongeye kugirirwa icyizere ahabwa kuyobora Guverinoma y’u Rwanda no muri Manda yatangiye umwaka ushize muri 2024.
Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Justin Nsengiyumva yari amaze amezi atanu ari Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, aho yari yahawe izi nshingano muri Gashyantare uyu mwaka.
Dr. Nsengiyumva ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’Ubukungu yakuye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza, asanzwe ari inzobere mu bijyanye n’Ubukungu, yakoze imirimo inyuranye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, aho kuva muri Mata 2017 yari Umujyanama Mukuru mu bijyanye n’Ubukungu mu Biro bishinzwe ibikorwa remezo by’Imihanda muri Guverinoma y’u Bwongereza.
Yanabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda muri 2008 ndetse no muri Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi hagati ya 2005 na 2008.
RADIOTV10