Perezida wa Repubulika w’u Rwanda, Paul Kagame yashyizeho Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mushya, ari we Jean Claude Musabyimana wasimbuye Gatabazi Jean Marie Vianney.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022.
Iri tangazo rivuga ko “Perezida wa Repubulika yasgize Bwana Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.”
Musabyimana Jean Claude wasimbuye Gatabazi Jean Marie Vianney, yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).
Gatabazi Jean Marie Vianney usimbuwe kuri uyu mwanya, yari amaze umwaka n’amezi umunani ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuko yinjiye muri Guverinoma y’u Rwanda muri Werurwe 2021 avuye ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igize ba Minisitiri batatu mu gihe kitageze ku myaka ibiri, kuko muri Werurwe 2021 ubwo Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney yahabwaga izi nshingano, yari yasimbuye Prof Shyaka Anastase wagize Ambasaderi w’u Rwanda muri Poland.
RADIOTV10