Friday, June 13, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yasobanuye impamvu urubyiruko ruri kwinjizwa mu myanya ikomeye nka Guverinoma

radiotv10by radiotv10
24/08/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yasobanuye impamvu urubyiruko ruri kwinjizwa mu myanya ikomeye nka Guverinoma
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko kwinjiza abakiri bato mu nshingano, ari ukugira ngo bazikuriremo banazimenyere kugira ngo ejo hazaza h’u Rwanda habe hatanga icyizere, kuko abakuru babyina bavamo.

Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 24 Kanama 2023, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda.

Abarahiye ni Maj Gen Albert Murasira wagizwe Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Jeanine Munyeshuli wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe ishoramari rya Leta no kwegeranya Ibikorwa, na Sandrine Umutoni winjiye muri Guverinoma nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye aba bayobozi binjiye mu nshingano nshya, bakaba bemeye gukorera Igihugu cyabo.

Ati “Buri gihe ntawabura kwibutsa ko imirimo nk’iyi kuri uru rwego iba igamije kugira ngo abantu bafate inshingano, kuri bo ubwabo, ku bo bayoboye, ariko igisumba byose ko tuba dukorera Igihugu cyacu.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko abarahiye none, abenshi ari abakiri bato, nka Jeanine Munyeshuli ndetse na Umutoni Sandrine.

Avuga ko guha inshingano abakiri bato, bifite ubutumwa bitanga. Ati “Biba byakozwe ku buryo bigenderewe, kwifuza guha inshingano urubyiruko, ngo bakure bumva ko badakurikira gusa, ahubwo ko bakwiye no kuyobora mu bikorwa bitandukanye byubaka Igihugu cyacu.”

Yavuze ko Minisiteri y’Urubyiruko isanzwe iyoborwa n’ubundi n’ukiri muto, ariko ko yari umugabo, ati “nifuza ko rero tugiramo n’umudamu. Ubwo ndibwira ko urubyiruko rwacu, ari abakobwa, ari abahungu, abagore, bazabibonamo.”

Yavuze ko ariko kubibonamo bitagomba gushingira ku kuba ari abo mu byiciro byombi by’igitsinagabo n’igitsinagore.

Ati “Kugira ngo babibonemo ariko ntabwo ari uko umwe ari umugabo undi ari umugore mu nshingano zabo, ahubwo bagomba kubibonamo mu bikorwa kandi bijyanye n’uko ababikora, ababiyoboramo abandi, bari muri ya myaka navugaga, aho na bo ubwabo bari mu rwego rw’urubyiruko, kugira ngo bigaragaze ko abagomba gufata inshingano batari abo mu myaka nk’iyacu ahubwo ko n’abato bagomba kubibyirukiramo, bakabikuriramo, ni byo biduha icyizere ko ejo hazaza, kuko buri wese uko tugenda, hari abagenda bagera ikirenge mu cyacu.”

Yakomeje agira ati “Gufata inshingano, kugira imico yubaka, iyobora, ntabwo ari iby’abakuru gusa, ahubwo bikwiye guhera ku batoya.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko aba binjiye mu nshingano nshya, basanzwe bazifite, ku buryo yizeye ko bazazimenyera, kuko ibikenerwa byose bihari, ndetse bakaba bafite n’abo bazasanzemo bazafatanya bakanareberaho.

Ati “Hari ibisanzwe, hari bigomba gukosorwa, hari ibigomba gushyirwamo imbaraga zirenze kuko ari bizima […] Muve aha mwumva ko akazi katangiye ejo, ntabwo ari uyu munsi, mukomereza aho mukore ibishoboka.”

Aba bayobozi bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda, bashyizweho hirya y’ejo hashize ku wa Kabiri tariki 22 Kanama 2023, mu mavugurura yakozwe muri Guverinoma.

Perezida Kagame yayoboye uyu muhango w’irahira ry’abayobozi
Maj Gen Murasira Albert yarahiye kuba Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi
Jeanine Munyeshuli ni Umumabanga wa Leta muri MINECOFIN
Na Umutoni Sandrine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 6 =

Previous Post

Umuryango wiyemeje gukura ku ibere idolari rya USA watangaje inkuru nziza idasanzwe

Next Post

Bwa kane uwabaye Perezida wa America yongeye gutabwa muri yombi noneho anahabwa nimero y’imfungwa

Related Posts

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire, Kazungu Denis wiyemereye kwica abantu barenga 10 babonetse bashyinguye iwe, yatakambiye Urukiko ngo rumugabanyirize igihano cya burundu...

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

by radiotv10
13/06/2025
0

Ubuyobozi bw’uruganda ‘Basile Industries ltd’ ruherereye mu Karere ka Muhanga, rwakoragamo umukozi wishwe n’imashini yakoreshaga, rwizeje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko...

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

by radiotv10
13/06/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’Umushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026 wa miliyari 7 032 Frw, ugaragaza ubwiyongere...

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

by radiotv10
12/06/2025
0

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, wari wanyujije ubutumwa kuri WhatsApp ko yishinja...

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

by radiotv10
12/06/2025
0

Umwana w’imyaka icyenda (9) wo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, wavutse afite ibitsina bibiri, byamusibiye amayira ku...

IZIHERUKA

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu
AMAHANGA

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

by radiotv10
13/06/2025
0

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

13/06/2025
Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

13/06/2025
Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

13/06/2025
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

13/06/2025
Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

13/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bwa kane uwabaye Perezida wa America yongeye gutabwa muri yombi noneho anahabwa nimero y’imfungwa

Bwa kane uwabaye Perezida wa America yongeye gutabwa muri yombi noneho anahabwa nimero y’imfungwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.