Perezida Kagame yatangaje amakuru mashya meza ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame uri i Doha muri Qatar, mu ihuriro ry’Ubukungu rya Qatar, yatangaje ko aho imirimo igeze yo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, hashimishije ku buryo umwaka utaha wa 2024 uzarangira cyaratangiye gukoreshwa.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yageze muri Qatar kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023, aho yitabiriye iri huriro rya gatatu ry’Ubukungu ritegurwa n’iki Gihugu cyaryakiriye, rizwi nka Qatar Economic Forum.

Izindi Nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, Perezida Paul Kagame ari kumwe n’abandi banyacyubahiro, barimo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ndetse n’uwashinze ikigo cya Bloomberg, Michael Bloomberg, bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro iri huriro Qatar Economic Forum.

Umukuru w’u Rwanda wagaragaje ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda, yanagarutse ku kibuga cy’Indege cya Bugesera kiri kubakwa ku bufatanye bw’u Rwanda na Qatar, avuga ko imirimo yo kucyubaka igeze kure kuko igeze kuri 70%.

Perezida Paul Kagame kandi yavuze ko iki Kibuga cy’Indege cya Bugesera kizatangira gukoreshwa mbere yuko umwaka utaha wa 2024 urangira.

Biteganyijwe ko iki kibuga cy’Indege kizuzura gitwaye Miliyari 2 USD [arenga Miliyari 2 000 Frw], kizatangira gukoreshwa mu byiciro aho mu mwaka wa 2026 ari bwo kizaba cyuzuye mu buryo bwa burundu.

Ni ikibuga kitezweho kuzamura umubare wabagenderera u Rwanda na Afurika, kuko kizajya kinyuraho abagenzi babarirwa muri miliyoni 8 ku mwaka, bazakomeza kwiyongera bakagera no kuri miliyoni 14.

Iki kibuga cy’Indege kandi biteganyijwe ko kizagira uruhare mu kuzamura ubucuruzi, kuko kizajya kinyuraho toni ibihumbi 150 z’ibicuruzwa bizajya bitwarwa n’indege zikorera imizigo.

Imirimo yo kubaka iki kibuga cy’indege igeze ahashimishije

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru