Monday, June 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yatangaje amakuru mashya meza ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera

radiotv10by radiotv10
23/05/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUKUNGU
0
Dusogongere ku bwiza bw’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kigeze ahashimishije cyubakwa (AMAFOTO)

Uko kizaba kimeze nicyuzura

Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame uri i Doha muri Qatar, mu ihuriro ry’Ubukungu rya Qatar, yatangaje ko aho imirimo igeze yo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, hashimishije ku buryo umwaka utaha wa 2024 uzarangira cyaratangiye gukoreshwa.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yageze muri Qatar kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023, aho yitabiriye iri huriro rya gatatu ry’Ubukungu ritegurwa n’iki Gihugu cyaryakiriye, rizwi nka Qatar Economic Forum.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, Perezida Paul Kagame ari kumwe n’abandi banyacyubahiro, barimo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ndetse n’uwashinze ikigo cya Bloomberg, Michael Bloomberg, bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro iri huriro Qatar Economic Forum.

Umukuru w’u Rwanda wagaragaje ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda, yanagarutse ku kibuga cy’Indege cya Bugesera kiri kubakwa ku bufatanye bw’u Rwanda na Qatar, avuga ko imirimo yo kucyubaka igeze kure kuko igeze kuri 70%.

Perezida Paul Kagame kandi yavuze ko iki Kibuga cy’Indege cya Bugesera kizatangira gukoreshwa mbere yuko umwaka utaha wa 2024 urangira.

Biteganyijwe ko iki kibuga cy’Indege kizuzura gitwaye Miliyari 2 USD [arenga Miliyari 2 000 Frw], kizatangira gukoreshwa mu byiciro aho mu mwaka wa 2026 ari bwo kizaba cyuzuye mu buryo bwa burundu.

Ni ikibuga kitezweho kuzamura umubare wabagenderera u Rwanda na Afurika, kuko kizajya kinyuraho abagenzi babarirwa muri miliyoni 8 ku mwaka, bazakomeza kwiyongera bakagera no kuri miliyoni 14.

Iki kibuga cy’Indege kandi biteganyijwe ko kizagira uruhare mu kuzamura ubucuruzi, kuko kizajya kinyuraho toni ibihumbi 150 z’ibicuruzwa bizajya bitwarwa n’indege zikorera imizigo.

Imirimo yo kubaka iki kibuga cy’indege igeze ahashimishije

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 5 =

Previous Post

IFOTO: Burya si pompaje gusa n’umupira yabasha kuwutera…Museveni yatunguranye

Next Post

Uwabyaranye n’umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika yabaye nk’umukubita inyundo y’amagambo

Related Posts

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

by radiotv10
30/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifitiye icyizere amasezerano y’amahoro iherutse gusinyana n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bayafashijwemo n’Igihugu...

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

by radiotv10
30/06/2025
0

Leaders from Kampala University visited the Kigali Genocide Memorial, denouncing those who continue to deny the 1994 Genocide against the...

IZIHERUKA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato
IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwabyaranye n’umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika yabaye nk’umukubita inyundo y’amagambo

Uwabyaranye n’umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika yabaye nk’umukubita inyundo y’amagambo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.