Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yavuze icyatumye hashoboka umuti ushaririye wo kumvisha Abarokotse Jenoside gutanga imbabazi

radiotv10by radiotv10
01/04/2024
in MU RWANDA
0
Perezida Kagame yavuze icyatumye hashoboka umuti ushaririye wo kumvisha Abarokotse Jenoside gutanga imbabazi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, byasabaga Abanyarwanda by’umwihariko abayirokotse kunywa umuta ushaririye, wo gutanga imbabazi ku bari bamaze kubicira ababo, ariko ko babikoze ndetse bigatanga umusaruro.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 01 Mata 2024 mu kiganiro yagiranye na Radio 10, cyagarutse ku ngingo zitandukanye.

Umukuru w’u Rwanda yatangiye yifuriza Abanyarwanda n’abatuye u Rwanda bose, kugira amahoro n’umugisha, kandi bagakomeza mu nzira nziza y’iterambere.

Ni ikiganiro kibaye habura iminsi ibarirwa ku ntoki Abanyarwanda bakinjira mu cyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 30 Inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Umukuru w’u Rwanda, avuga ko “Kwibuka ni ibintu bijyanye n’amateka. Igihugu cyacu cyagize amateka mabi kuva cyera, nta n’ubwo ari imyaka 30 ishize ariko ubu iyo tureba duhereye aho Jenoside yakorewe Abatutsi yabereye, ariko iyo Jenoosie buriya yatangiye cyera mbere y’imyaka 30 ishize.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje avuga ko umuntu asubiye mu mateka yo muri aka karere u Rwanda ruherereyemo, nyuma ya buri myaka 30, haba ibikorwa nk’ibi byisubiramo by’ingengabitekerezo.

Ati “Ugiye kureba buri myaka 30 uhereye muri za 60 ba mbere yaho gato ibyabaye byatumye ndetse bamwe muri twe, abantu baba impunzi abandi bapfa, abandi batatana, ibyabaye icyo gihe muri za 60, kuva muri za 60 kugera muri za 90, ni imyaka 30, nyuma turi mu 2024 urumva ni indi myaka 30 uhereye muri 94, ndetse turibuka ariko hari ibintu mu karere na byo bisa na biriya, iyo urebye abantu bicwa muri Congo, iburasirazuba, impunzi dufite hano zirenga ibihumbi 100 bauze iwabo kubera ko bicwa, kandi bagatotezwa bavuga ko aba bantu ni Abatutsi, ndetse bikajyamo no gufatanya n’interahamwe na FDLR.”

Yakomeje avuga ko iyi ngengabitekerezo yahitanye inzirakarengane z’Abatutsi barenga miliyoni imwe mu Rwanda, yakomeje kugarara muri Congo, kuko abicwa mu burasirazuba bw’iki Gihugu, bazizwa ko ari Abatutsi.

Umukuru w’u Rwanda avuga ko aho igihe kigeze bitari bikwiye ko haba hakigaragara ingengabitekerezo nk’izi zituma bamwe bahasiga ubuzima, ariko ko uretse no muri Afurika, no mu Bihugu byateye imbere hakiri ingengabitekerezo mbi z’ivanguraruhu.

Ati “Amasomo agomba kuba atinjira, hari iby’umwihariko by’u Rwanda by’abaturanyi […] Iby’irondakoko, intekerezo zitajyanye n’igihe, z’abantu basaba n’abari hanze bavuga ko bateye imbere bagifite ivanguraruhu, imitekerereze itarakuze (primitive).

Kubyita ko ari Primitive ni ko njye mbibona, ntaho bishingiye umuntu yaheraho avuga ati ‘ibyo ni byo bikwiriye abantu bakwiye kuba bakoreraho’, ndetse nta n’aho ndabona bigirira abantu inyungu.”

 

Umuti ushaririye w’imbabazi

Perezida Kagame kandi yagarutse ku mbabazi abarokotse Jenoside bahaye abayibakoreye, n’uburyo abari bamaze kubohora u Rwanda barangajwe imbere na we, babumvishije gutera iyi ntambwe yo kubabarira.

Yavuze ko u Rwanda rwagombaga kongera kubaho ndetse n’Abanyarwanda bose bakagira uruhare mu kongera kurwubaka, ariko ko bitari gushoboka hadatewe intambwe yo gusaba imbabazi no kuzitanga.

Ati “Uhereye ku byabaye mu Gihugu cyacu, ushaka kubigorora abanza gutekereza ati ‘byagenda gute umuntu yakora iki kugira ngo ibintu bihinduke abantu bave muri iyi nzira bajye mu yo bakwiye kuba barimo?’.”

Yavuze ko abakorewe Jenoside hari icyo basabaga, kuko bifuzaga ubutabera, ariko na bo ubuyobozi bubasaba uruhare mu kongera kubaka ubuzima bw’abakiriho, kandi ko bitari gushoboka nanone hatarimo abagize uruhare muri Jenoside.

Ati “Uwabigizemo uruhare ni ukumubwira ngo kuri wowe na we turabigusabye nk’umuntu n’abafite imitekerereze imeze ityo, ntibyasubirwa, ntibishoboka ntabwo byakwemerwa ndetse nunabigerageza bizakugiraho ingaruka ikomeye.”

Nanone kandi bagasaba imbabazi ubundi bakagana muri polityiki yubaka.

Ati “Ku biciwe rero, akababaro kanyu ni ak’Igihugu cyose ntawe utakumva, gusa kugira ngo twubake ubuzima bundi butandukanye n’ubwatumye ibi byose biba, ni ukubigiramo uruhare, uruhare rurenze ubutabera bugomba kubaho, ku buryo burimo kwihanganira mwebwe ibyabaye ndetse mukagira ituze ryo gushobora no kwemerera n’abandi bakiriho nubwo hari abari ku ruhande rw’abiciye kugira ngo bagaruke mu nzira izatuma n’abantu bacu n’abuzukuru bacu hadakomeje kubaho ibyabaye mu mateka yacu.”

Umukuru w’u Rwanda avuga ko ari ibintu bitari byoroshye ariko ko byashobotse, ariko ko byasabye imbaraga no guhozaho ku buryo n’abagiye bakomeza kugaragaza ingengabitekerezo, byagiye bibagiraho ingaruka.

Yaboneyeho guha ubutumwa Abanyarwanda bose by’umwihariko abakiri bato bavutse nyuma ya Jenoside, abasaba ko bagomba kwigira ku mateka, bagashyira imbere Ubunyarwanda kuruta ibindi byose.

Ati “Abanyarwanda icyiza nabonye kandi gikwiye gushyigikirwa no gutezwa imbere, ni ugukunda Igihugu cyabo, ni ugukunda icyo bari cyo, ni ugukunda u Rwanda.”

Uku gukunda Igihugu ariko bisaba inkunga ya buri Munyarwanda, bakabanza gushyira imbere ko bahuriye ku Gihugu cy’u Rwanda, bakubahana ariko bakanubaha abandi batari Abanyarwanda bari mu Gihugu cyabo.

 

Kwemera kuba Abanyarwanda bakabigira bizima

Yaboneyeho kugaruka kuri bamwe mu Banyarwanda bagiye bajya hanze y’u Rwnada, bagerayo bakigira abo muri icyo Gihugu.

Ati “Ndetse yagaruka mu Rwanda akarwigiramo nk’uwa hariya, handi aho avuye, byerekana ko atakiri Umunyarwnada ubwo ni ukuvuga ngo wazanye indi mico wavanye ahandi urashaka kuyikoresha guhindura icyo wari uri cyo cyangwa icyo abandi ari cyo, ntabwo ari byo. Abanyarwanda babanze bemere icyo bari cyo kandi bakigire kizima, kukigira kizima ni ukubana ni ukwemera ko mu mitandukanire yacu nk’Abanyarwanda twabana neza nk’Abanyarwanda kuko icyo kiraduhuza.”

Perezida Kagame wavuze ko u Rwanda ari nk’umuryango ugizwe n’umugabo n’umugore n’abana, aho abantu bashobora kuba bafite ibyo badahuriyeho ariko bose bakaba bagomba kubana banahahira urugo rwavo.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko uwo muryango ugizwe n’abantu bafite imitekerereze itandukanye, bose baba bagamije kubeshaho urugo no kuruteza imbere, bityo ko n’u Rwanda rukwiye kuba rumeze.

RADIOTV10 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + 7 =

Previous Post

Abatalibani bongeye gukora igisa nko gukora mu jisho America

Next Post

Amateka ateye amatsiko yo mu buto bwa Perezida Kagame yashibutsemo urugamba rwo Kwibohora

Related Posts

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Abo mu Mirenge ya Kivumu na Kigeyo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubujura bubarembeje nyamara ngo ubuyobozi bukaba bubirebera...

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

by radiotv10
23/01/2026
0

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, babajije Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, iherezo ry’ikibazo cy'ibyumba bikonjesha umusaruro...

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

IZIHERUKA

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana
IBYAMAMARE

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
23/01/2026
0

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

23/01/2026
Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amateka ateye amatsiko yo mu buto bwa Perezida Kagame yashibutsemo urugamba rwo Kwibohora

Amateka ateye amatsiko yo mu buto bwa Perezida Kagame yashibutsemo urugamba rwo Kwibohora

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.