Saturday, December 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yavuze ikibazo na we yabaza abashinja u Rwanda gufasha M23

radiotv10by radiotv10
08/04/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yavuze ikibazo na we yabaza abashinja u Rwanda gufasha M23
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko abashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, bari bakwiye kubanza kumva impamvu uyu mutwe wavutse n’icyo urwanira, kuko ubwayo ikwiye gushyigikirwa.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mata 2024, aho umunyamakuru yamubajije icyo avuga ku birego byakunze gushinjwa u Rwanda ko rufasha umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo.

Perezida Kagame yagize ati “Abadushinja gufasha M23, nakababajije impamvu ahubwo badafasha uwo mutwe wa M23.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje avuga ko abantu bakwiye kwibaza icyo M23 ari cyo, ati “M23 ni umuryango wavukiye muri Congo, icyo ni icya mbere, icya kabiri, aba bantu ni Abanyekongo.”

Perezida Kagame wabaye nk’ukomoza ku mateka y’igice cy’Abanyekongo bakunze kwitwa Abanyarwanda, kubera uburyo bisanze ku butaka bwa Congo ubwo hakatwaga imipaka, yavuze ko ihohoterwa ryagiye rikorerwa aba Banyekongo, ari imwe mu ntandaro y’ivuka rya M23.

Ati “Babayeho [M23] kubera ko bagiye bamburwa uburenganzira bwabo, bitwa Abanyekongo b’Abatutsi b’u Rwanda. Ibi ni amateka, dufite umuryango w’Abanyarwanda bisanze muri Congo b’abanyekongo.”

Avuga ko ibi atari umwihariko kuko byabaye no ku bindi bice ubwo hakatwaga imipaka muri aka karere ndetse no muri Afurika, ariko ko bariya Banyekongo bagiye batotezwa n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo ndetse benshi bakagihunga, aho u Rwanda rucumbikiye abarenga ibihumbi 100 bamaze imyaka irenga 20, mu gihe muri Uganda hari abarenga uyu mubare.

Ati “M23 yavutse kubera ibyo bibazo. Ni yo mpamvu nagakwiye kubaza, nti ‘kuki babaza u Rwanda gufasha umutwe wa M23? Ahubwo abo badushinja ibyo bari bakwiye gushinjwa kuba badafasha M23’, kuko bisa nk’aho bashyigikiye akarengane kari gukorerwa uyu muryango mugari kuko bitabaye ibyo ngo ube utabishyigikiye wagakwiye kwibaza impamvu habayeho uyu mutwe wa M23? Kubera iki hari izi mpunzi ibihumbi 100 mu Rwanda?.”

Perezida Kagame yavuze ko abibaza niba u Rwanda rufasha M23 cyangwa rutawufasha, bibaza ikibazo badakwiye kuba bibaza, ahubwo ko bakwiye gutekereza icyatumye havuka uyu mutwe urwanira uburenganzira bwabo.

Umukuru w’u Rwanda kandi yakunze kugaragaza ko umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi iri no kwibukwa muri iki gihe, ukomeje gufatanya n’ubutegetsi bwa Congo mu bikorwa byo guhohotera bariya Banyekongo bo mu Bwoko bw’Abatutsi, na wo uri mu byatumye havuka M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri America yongeye gukoresha imvugo ipfoya Jenoside

Next Post

Harumvikana ibiganisha aheza umubano w’u Rwanda na S.Africa wari warushijeho kuzambywa n’ibyo muri Congo

Related Posts

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

by radiotv10
27/12/2025
0

Umugore wari umaze ukwezi ashatse mu murenge wa Muganza yagerageje kwiyahura akoresheje igitenge ubwo umugabo yari amaze kumubwirira mu buriri...

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

by radiotv10
27/12/2025
0

Umugabo wagaragaye mu Mujyi wa Kigali afite umuhoro ashaka gutema abantu anamenagura imodoka yasangaga ziparitse, yafashwe, ndetse iperereza rigaragaza ko...

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

by radiotv10
27/12/2025
0

Ginger is a common spice found in many kitchens. In Rwanda and across the world, people use it in tea,...

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Mu busabane bwa Noheli Gianni Infantino, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yagiranye n’abakiri bato bafite impano muri uyu...

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

IZIHERUKA

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka
MU RWANDA

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

by radiotv10
27/12/2025
0

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

27/12/2025
Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

27/12/2025
Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

26/12/2025
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

26/12/2025
Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

26/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Harumvikana ibiganisha aheza umubano w’u Rwanda na S.Africa wari warushijeho kuzambywa n’ibyo muri Congo

Harumvikana ibiganisha aheza umubano w’u Rwanda na S.Africa wari warushijeho kuzambywa n’ibyo muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.