Perezida Paul Kagame yavuze ko ibiganiro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikomeje gukorwa ku nzego zinyuranye zirimo ibyatangijwe na Guverinoma ya Qatar ndetse n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, ariko ko byose bitaragera ku musaruro wifuzwa nubwo hari ibiri gukorwa.
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje none tariki 12 Gicurasi mu kiganiro yatangiye i Abidjan muri Côte d’Ivoire, ubwo yabazwaga ku biganiro bihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigamije gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC.
Perezida Kagame avuga ko hari intambwe ziri guterwa yaba mu biganiro bya Qatar ndetse n’ibya Leta Zunze Ubumwe za America ndetse n’ibyo ku rwego rwa Afurika, ariko byose bitaragera ku ntambwe yifuzwa.
Ati “Ndetse n’ubu tuvugana yaba ari Qatar cyangwa Leta Zunze Ubumwe za America, ntabwo twavuga ko twageze ahifuzwa, buri wese ari kugerageza.”
Umukuru w’u Rwanda avuga ko nubwo hari ubushake bw’ibi Bihugu birimo gushaka uburyo byakemura ibibazo bihari, ariko ubushake bwa mbere bugomba kuva mu barebwa n’ibyo bibazo.
Uwari uyoboye iki kiganiro yavuze ko akurikije intambwe imaze guterwa kuva Guverinoma ya Qatar n’iya Leta Zunze Ubumwe zakwinjira muri ubu buhuza, hari intambwe yatewe kurusha uko byari bimeze ubwo byari biyobowe n’Imiryango yo ku rwego rw’Umugabane wa Afurika.
Perezida Kagame yavuze ko hari n’intambwe yatewe ku Mugabane wa Afurika nk’uko n’ubundi hari ibigenda bigerwaho n’uyu Mugabane ubwawo.
Umukuru w’u Rwanda yaboneyeho gutanga urugero rw’ibyo Umugabane wa Afurika ugenda ukora biri mu nyungu zawo, kandi bigenda bitanga umusaruro, ariko byose biva mu bushake bw’abantu baba bumva ko hari ibyo bageraho bibavuyemo.
Ati “N’iyo urebye ibiriho bikorwa ku Mugabane wacu, hari intambwe nyinshi zatewe ndakeka ko tutakwirengagiza ibyakozwe, yaba ari iby’amavugurura, mbona ko Abanyafurika bagenda bashyira hamwe, bagenda bavuga rumwe kandi hari intambwe ishimishije ijyenda iterwa.”
Perezida Kagame yavuze ko iryo terambere ryagiye rigerwaho mu binyacumi bicye bitambutse, binagaragariza Umugabane wa Afurika ko hari byinshi wagakwiye gukora bitari byarakozwe mbere.
Yatanze urugero ry’urwego rw’ubutumwa bw’amahoro n’umutekano ku rwego rwa Afurika Yunze Ubumwe, rwaterwaga inkunga n’amahanga ijana ku ijana, kandi ayo mahanga na yo ubu akaba afite ibyo bibazo agomba guhangana nabyo, bityo ko Umugabane wa Afurika wari ukwiye kwishakamo ubushobozi bwo gutera inkunga ibi bikorwa biba bikenewe, udategereje inkunga z’amahanga.
RADIOTV10