Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

radiotv10by radiotv10
12/05/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
BREAKING: Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu biganiro
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibiganiro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikomeje gukorwa ku nzego zinyuranye zirimo ibyatangijwe na Guverinoma ya Qatar ndetse n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, ariko ko byose bitaragera ku musaruro wifuzwa nubwo hari ibiri gukorwa.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje none tariki 12 Gicurasi mu kiganiro yatangiye i Abidjan muri Côte d’Ivoire, ubwo yabazwaga ku biganiro bihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigamije gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC.

Perezida Kagame avuga ko hari intambwe ziri guterwa yaba mu biganiro bya Qatar ndetse n’ibya Leta Zunze Ubumwe za America ndetse n’ibyo ku rwego rwa Afurika, ariko byose bitaragera ku ntambwe yifuzwa.

Ati “Ndetse n’ubu tuvugana yaba ari Qatar cyangwa Leta Zunze Ubumwe za America, ntabwo twavuga ko twageze ahifuzwa, buri wese ari kugerageza.”

Umukuru w’u Rwanda avuga ko nubwo hari ubushake bw’ibi Bihugu birimo gushaka uburyo byakemura ibibazo bihari, ariko ubushake bwa mbere bugomba kuva mu barebwa n’ibyo bibazo.

Uwari uyoboye iki kiganiro yavuze ko akurikije intambwe imaze guterwa kuva Guverinoma ya Qatar n’iya Leta Zunze Ubumwe zakwinjira muri ubu buhuza, hari intambwe yatewe kurusha uko byari bimeze ubwo byari biyobowe n’Imiryango yo ku rwego rw’Umugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko hari n’intambwe yatewe ku Mugabane wa Afurika nk’uko n’ubundi hari ibigenda bigerwaho n’uyu Mugabane ubwawo.

Umukuru w’u Rwanda yaboneyeho gutanga urugero rw’ibyo Umugabane wa Afurika ugenda ukora biri mu nyungu zawo, kandi bigenda bitanga umusaruro, ariko byose biva mu bushake bw’abantu baba bumva ko hari ibyo bageraho bibavuyemo.

Ati “N’iyo urebye ibiriho bikorwa ku Mugabane wacu, hari intambwe nyinshi zatewe ndakeka ko tutakwirengagiza ibyakozwe, yaba ari iby’amavugurura, mbona ko Abanyafurika bagenda bashyira hamwe, bagenda bavuga rumwe kandi hari intambwe ishimishije ijyenda iterwa.”

Perezida Kagame yavuze ko iryo terambere ryagiye rigerwaho mu binyacumi bicye bitambutse, binagaragariza Umugabane wa Afurika ko hari byinshi wagakwiye gukora bitari byarakozwe mbere.

Yatanze urugero ry’urwego rw’ubutumwa bw’amahoro n’umutekano ku rwego rwa Afurika Yunze Ubumwe, rwaterwaga inkunga n’amahanga ijana ku ijana, kandi ayo mahanga na yo ubu akaba afite ibyo bibazo agomba guhangana nabyo, bityo ko Umugabane wa Afurika wari ukwiye kwishakamo ubushobozi bwo gutera inkunga ibi bikorwa biba bikenewe, udategereje inkunga z’amahanga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × one =

Previous Post

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku byemezo bya Trump byo guhagarikira inkunga Afurika

Next Post

Ikibazo cy’Umusekirite wagaragaye akubita umutego umufana wa Rayon akagwa bikanganye cyinjiwemo n’inzego

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikibazo cy’Umusekirite wagaragaye akubita umutego umufana wa Rayon akagwa bikanganye cyinjiwemo n’inzego

Ikibazo cy’Umusekirite wagaragaye akubita umutego umufana wa Rayon akagwa bikanganye cyinjiwemo n’inzego

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.