Thursday, December 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

radiotv10by radiotv10
11/12/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo u Burundi bwari bukomeje kongera umubare w’Ingabo muri DRC, ndetse zimwe zijya gushinga ibirindiro mu bice byegereye u Rwanda, yahamagaye mugenzi we Evariste Ndayishimiye akabimubazaho, undi akamuhakanira.

Perezida Kagame yabitangaje ubwo yagarukaga ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bifite amateka atari aya vuba aha.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ikibabaje ari uko uko ibi bibazo bigenda bibyuka, bihora byegekwa ku Rwanda, nyamara ahubwo na rwo rufite ibibazo biri muri DRC birubangamiye, byagakwiye kubazwa kiriya Gihugu.

Perezida Kagame yavuze ko aya mateka n’ibibazo bigerekwa ku Rwanda, “birimo ubugome n’ibinyoma byinshi, kandi bifitanye isano n’amateka yacu” atanga urugero ubwo intambara zo mu burasirazuba bwa DRC zari zubuye, habanje kujyayo ingabo za EAC zitari zirimo iz’u Rwanda, ariko rugasaba ko ikibazo kirubangamiye cyazakemurwa, ariko ko na zo zitamazeyo kabiri, ahubwo ko zirukanywe na DRC ubwayo.

Ati “Muri uko kuzirukana, Congo ihitamo kwirukana bamwe isigarana abandi, isigarana ingabo z’u Burundi kuko bari bafite ubwumvikane bahuriyeho na bwo bufitanye isano n’amateka yacu.”

U Burundi kandi bwarushijeho kongera ingabo muri DRC ndetse zerecyeza mu bice byegereye u Rwanda, bigatuma afata icyemezo cyo kubiganiraho na Perezida Evariste Ndayishimiye wa kiriya Gihugu.

Ati “Nafashe telefone nterefona Perezida w’u Burundi Ndayishimiye ndamubaza nti ‘ingabo zari ziri muri EAC, ko bazirukanye iz’u Burundi zigasigara, u Burundi bwagiye muri SADC, mwagiyeyo se ko kubera ko gusa muri inshuti za Congo mushaka kuyishyigikira mu byari ibyo byose bakora. Avuga ko Congo yabibasabye.”

Yavuze ko yanamubajije iby’izindi ngabo z’u Burundi zari zikomeje kwiyongera zijyayo ariko zikajya gushinga ibirindiro mu majyaruguru y’u Rwanda hafi yarwo, zirimo izari ziri za Uvira, kandi ko yari afite amakuru yizewe, ariko Ndayishimiye akamuhakanira, ko nta ngabo z’u Burunzi ziri mu majyaruguru y’u Rwanda.

Ati “Ndamubwira nti ni ‘byiza’, nti ubwo uri Umuyobozi w’Igihugu cyawe ubinyibwiriye ubwo ndabyemeye. Ntabwo hashize kabiri, ndetse benshi bafatirwayo mu mirwano.”

Muri ibyo bihe byose kandi habayeho n’inama zahuzaga abo mu nzego z’umutekano z’Ibihugu byombi (u Rwanda n’u Burundi), bakagerageza kwihakana n’abo bafatiwe ku rugamba, ariko u Rwanda rukabibemeza, bakabura ibyo basobanura.

RADIOTV10 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 3 =

Previous Post

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

Related Posts

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

by radiotv10
11/12/2025
0

The President of the Republic, Paul Kagame, said that the fighting that has been taking place in parts of South...

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

by radiotv10
11/12/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abakomeje kwikoreza u Rwanda ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakwiye kwibuka ko atari...

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

by radiotv10
11/12/2025
0

Umukozi ushinzwe imyirwarire y’abanyeshuri mu ishuri rya Saint Trinité de Ruhango riherereye mu Karere ka Ruhango, yatawe muri yombi n’Urwego...

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

by radiotv10
11/12/2025
0

Abantu 15 barimo abaganga, n’abanyamuryango b’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI), bakuriranyweho kunyereza amafaranga y’iki Kigo, aho batahuwe ubwo...

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yavuze gihamya ibeshyuza ababeshye ko hari bombe zavuye Bugarama zarashwe Kamanyola

by radiotv10
11/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko abazamuye ibirego by’ibinyoma bivuga ko hari ibisasu byarashwe muri Kamanyola biturutse...

IZIHERUKA

Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi
MU RWANDA

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

by radiotv10
11/12/2025
0

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

11/12/2025
Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

11/12/2025
Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

11/12/2025
AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

11/12/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

11/12/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.