Perezida Kagame yazamuye mu mapeti Abapolisi 4.500 barimo bane bagizwe ba ACP

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yazamuye mu mapeti Abapolisi 4 592 barimo bane bari bafite ipeti rya CSP (Chief Superintendent of Police) bahawe irya ACP (Assistant Commissioner of Police).

Iri zamurwa mu mpateri ry’Abapolisi 4 592 ryakozwe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022.

Izindi Nkuru

Mu bazamuwe mu ntera bagahabwa ipeti rya ACP bavuye ku rya CSP, ni Sam Bugingo uyobora ishami rya Polisi rishinzwe kurinda abanyacyubahiro, Aloys Munana Burora, uyobora ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzuzi bw’ibinyabiziga.

Aba bahwe ipeti rya ACP, barimo kandi Edmond Kalisa uyobora Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba na Rutagarama Kanyamihigo, uyobora ishami rya Polisi rishinzwe ubufasha (PSU) ubu akaba ari mu butumwa bwa MINUSCA muri Centrafrique.

Na none kandi mu bazamuwe mu mapeti, barimo batatu bahawe ipeti rya CSP (Chief Superintendent of Police) bavuye ku ipeti rya SSP (Senior Superintendent of Police) hakaba n’abandi babiri bavanywe kuri iri rya SSP (Senior Superintendent of Police) bagahabwa irya SP (Superintendent of Police).

Hari n’abandi 100 bahawe ipeti rya SP (Superintendent of Police) bavuye kuri CIP (Chief Inspector of Police).

Harimo kandi Abofisiye 266 bahawe ipeti rya CIP (Chief Inspector of Police) bavuye ku ipeti rya IP (Inspector of Police), 638 bahawe ipeti rya AIP (Assistant Inspector of Police) bavuye ku rya IP (Inspector of Police); 56 bahizwe bat Chief Sergeant (C/SGT) bavuye ku ipeti rya Senior Sergeant (S/SGT).

Hari kandi Abapolisi 355 bahawe ipeti rya Senior Sergeant (S/SGT) bavuye ku rya Sergeant (SGT), hakaba 928 bavanywe ku ipeti rya Corporal (CPL) bagahabwa ipeti rya Sergeant (SGT) ndetse n’abandi 2 240 bavanywe ku ipeti rya Police Constable bahagabwa ipeti rya Corporal (CPL).

Polisi y’u Rwanda yaboneyeho gushimira Abapolisi bose bazamuwe mu mapeti nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi CP John Bosco Kabera wagize ati “Polisi y’u Rwanda yifurije ishya n’ihirwe Abapolisi bose bazamuwe mu ntera.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru