Perezida Paul Kagame yihanganishije mugenzi we wa Guinea, General Mamadi Doumbouya n’abaturage b’Igihugu cye, ku bw’ibyago by’abantu barenga 50 baguye mu bushyamirane bwabereye kuri Sitade ya N’Zérékoré.
Ni nyuma yuko ku Cyumweru tariki 01 Ukuboza 2024, kuri iyi sitade iherereye mu mujyi wa N’Zérékoré wa kabiri mu bunini muri iki Gihugu, habereye ubushyamirane bwahuje abafana nyuma y’icyemezo cy’umusifuzi cyateje impaka mu mukino w’umupira w’amaguru, kigatuma bamwe bagira umujinya w’umuranduranzuzi.
Kugeza ubu, Guverinoma ya Guinea yemeje ko izi mvururu zabereye kuri iyi sitade, zaguyemo abantu 56, abandi benshi bagakomereka.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Perezida Paul Kagame yafashe mu mugondo Perezida wa Guinea ndetse n’Abanya-Guinea ku bw’ibi byago.
Umukuru w’u Rwanda yagize ati “Ndihanganisha cyane umuvandimwe wanjye Perezida General Mamadi Doumbouya ndetse n’abaturage ba Guinea ku bwo kubura ubuzima bw’abantu byabereye mu bibazo byabereye kuri Sitade muri N’Zérékoré.”
Perezida Kagame kandi yasezeranyije iki Gihugu n’abagituye ko u Rwanda n’Abanyarwanda bifatanyije na bo, by’umwihariko imiryango yabuze abayo ndetse n’Abanya-Guinea bose.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma ya Guinea ku wa Mbere ubwo izi mvururu zari zimaze amasaha zibaye, ryavugaga ko ubwo abafana batari bishimiye icyemezo cyafashwe n’umusifuzi, bamishije amabuye muri bagenzi babo, ari na byo byaje kuvamo impfu z’aba bantu 56.
RADIOTV10