Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye uwari ukuriye ubukungu muri Minisiteri y’Imari kubera imyitwarire idahwitse

radiotv10by radiotv10
02/11/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yirukanye uwari ukuriye ubukungu muri Minisiteri y’Imari kubera imyitwarire idahwitse
Share on FacebookShare on Twitter

Dr Patrick Hitayezu wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, yirukanywe kuri uyu mwanya kubera kugaragaza imyitwarire idahwitse myinshi mu nshingano ze.

Itangazo ryirukana Dr Patrick Hitayezu ryasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Ugushyingo 2023, riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, rivuga ko “none ku ya 01 Ugushyingo 2023, Dr Patrick Hitayezu yirukanywe mu nshingano nk’Umuyobozi Mukuru w’Ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) kubera kugaragaza imyitwarire mibi mu kubahiriza inshingano ze.”

Dr Hitayezu yirukanywe agiye kuzuza umwaka n’igice kuri izi nshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu muri MINECOFIN yahawe muri mpera za Nyakanga 2022 ubwo yemezwaga n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku ya 29 z’uko kwezi.

Dr Hitayezu ufite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’ubukungu mu by’ubuhinzi, yagize imyanya inyuranye yiganjemo ijyanye n’ubukungu n’imari nko kuba yarabaye Umuyobozi Mukuru w’agashami gashinzwe ubushakashatsi muri Nkuru y’u Rwanda BNR.

Yabaye kandi umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, umwanya yagiyeho muri 2019, ndetse akaba yaranabaye umwe mu bagize Inama Ngishwanama ya CHANCEN International, Umuryango udaharanira inyungu ugamije kwihisha urubyiruko rwa Afurika indangagaciro, gukorera mu mucyo no kuzuza inshingano mu bijyanye n’imari.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 4 =

Previous Post

Bwa mbere u Budage bwasabye Tanzania imbabazi kubera amarorerwa amaze imyaka 100 abaye

Next Post

Menya ubwoko bw’indwara yandurira mu mibinano bwasanganywe Abanyarwanda benshi kurusha ubundi

Related Posts

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

Easy foods that help your brain stay healthy and active

Easy foods that help your brain stay healthy and active

by radiotv10
09/01/2026
0

Your brain helps you think, remember, learn, and stay focused every day. Scientists agree that what you eat has a...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
09/01/2026
0

IZIHERUKA

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo
FOOTBALL

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

09/01/2026
How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya ubwoko bw’indwara yandurira mu mibinano bwasanganywe Abanyarwanda benshi kurusha ubundi

Menya ubwoko bw’indwara yandurira mu mibinano bwasanganywe Abanyarwanda benshi kurusha ubundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.