Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yageze i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ruzinduko rw’amateka agiriye muri iki Gihugu kimaze iminsi cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano.
Emmanuel Macron yageze i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Werurwe 2023, yakirizwa akarasisi k’icyubahiro.
Ubwo yageraga ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’djili cyariho Abanyamakuru benshi, Perezida Macron yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa DRC, Sama Lukonde wari kumwe n’abandi bayobozi muri Guverinoma y’iki Gihugu.
Abandi bayobozi bagiye kwakira Perezida Emmanuel Macron barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Christophe Lutundula ndetse na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’iki Gihugu, Patrick Muyaya.
Biteganyijwe ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Werurwe 2023 mu ma saa yine (10:00’) Perezida Emmanuel Macron yakirwa na Perezida Félix Tshisekedi mu biro bye, bakagirana ibiganiro byihariye byo mu muhezo, biza gukurikirwa n’ikiganiro bagirana n’abanyamakuru.
Biteganyijwe kandi ko Perezida Emmanuel Macron aza gusura ibindi bikorwa binyuranye muri Congo byiganjemo ibikorwa remezo by’ubuzima nk’ikigo cy’imiti kizwi nka INRB (Institut national de recherches biomédicales) ndetse na Laboratwari nkuru muri iki Gihugu, akaba aza no kwakirwa na Minisitiri w’Ubuzima.
Peezida Emmanuel Macron agiriye uruzinduko muri DRC, nyuma y’igihe iki Gihugu kiri mu bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwacyo, aho igisirikare cya Leta FARDC kimaze iminsi kiri mu mirwano n’umutwe wa M23.
Ni ibibazo byanazamuye umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’iki Gihugu cya Congo, kubera ibinyoma iki Gihugu cyo mu burengerazuba bw’u Rwanda cyarushinjaga ko rufasha uyu mutwe wa M23, ariko na rwo rukaba rutarahwemye kubinyomoza.
Mbere yuko Emmanuel Macron agera muri Congo, muri iki Gihugu kandi habayeho imyigaragambyo yakozwe na bamwe mu Banyekongo bamwamaganaga bavuga ko Igihugu cye ari igicuti cy’u Rwanda, bityo ko ntaho gitandukaniye na rwo bafata nk’umwanzi.
Muri Nzeri 2022 ubwo i New York haberaga Inteko Rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye, Perezida Macron yari yahurije Perezida Paul Kagame na Tshisekedi mu biganiro byari bigamije gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’Ibihugu byabo (u Rwanda na DRC).
RADIOTV10